Congo Kinshasa: Joseph Kabila Ashinja Leta Gukorana na FDLR na Wazalendo

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 10 October 2026

Congo Kinshasa: Joseph Kabila Ashinja Leta Gukorana na FDLR na Wazalendo

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yanenze ingamba za gisirikare z’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu guhangana n’intambara ikomeje mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu butumwa yatanze ku wa 9 Ukwakira 2026, Kabila yavuze ko ubutegetsi bukomeje intambara abona ko budafite ubushake n’ubushobozi buhagije bwo gutsinda. Yavuze kandi ko inama n’ibitekerezo yari yaratanze mbere bitigeze byitabwaho.

Kabila yanenze Leta ayishinja kudakurikiza agahenge k’amasezerano y’i Doha. Yongeye kandi kuyishinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga, avuga ko hari n’iyihabwa intwaro.

Uyu munyapolitiki yanenze kandi ibitero avuga ko byibasira abasivili, ashinja ubutegetsi kwanga ibiganiro by’igihugu byahuriza hamwe impande zitandukanye.

Kabila asanga igisubizo cy’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kitagomba gushingira ku bikorwa bya gisirikare gusa, ahubwo ko hakenewe n’ibiganiro bya politiki byafasha kugera ku mahoro arambye.

Ibi bitekerezo bije mu gihe intambara mu burasirazuba bwa RDC ikomeje, mu gihe ibikorwa bya dipolomasi n’ibiganiro bigamije kugarura amahoro na byo bikomeje.