Christopher yahagaritse kuririmba abanza gusuhuza umwarimu wamwigishije.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 11 October 2026

Christopher yahagaritse kuririmba abanza gusuhuza umwarimu wamwigishije.

Mu gitaramo umuhanzi Christopher yaraye akoreye muri Canada, yakoze a gashya ubwo yasabaga uwamucurangiraga (Dj) guhagarika indirimbo kugira ngo asuhuze umwarimu yari abonye mu bantu baje baje kwitabira icyo gitaramo.

Cyari igitaramo cya ‘Rwanda Convention Canada 2026’ uyu muhanzi ubwo yarari ku rubyiniro agiye kuririmba indirimbo yitwa Hashtag, yatunguranye ahagarika ibyo kuririmba abanza gusuhuza uwahoze ari umwarimu we yari arabutswe mu bafana. Byabaye mu gitaramo hagati, ubwo Christopher yarabukwaga uwahoze ari umwarimu we arangije asaba uwavangaga imiziki (Deejay) kuba aretse, benshi bibaza igitumye ahagarika kuririmba.

Abantu bose bari mu gitaramo bagitangira kwibaza ikimubayeho, gitumye ahagarika kuririmba, yahise avuga ati “Hano hari umuntu wanyigishije, mbonye umuntu wanyigishije kandi ni na muto cyane. Ni umwe mu barimu beza mu bo twahuye!”. Yahise yegera aho uwo mwarimukazi yari ahagaze aramusuhuza mu buryo buzwi nka "Hi 5", (abasuhuza bakomanyako ibiganza mu kirere), bitandukanye no gusuhuzanya mukorana mu biganza. Ibyo birangiye Christopher yahise akomeza igitaramo. Ahagana Saa Yine z’ijoro zo Christopher yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze, ariko mbere yo gusoza aririmba indirimbo ebyiri zitari ize harimo ‘Niba Uhoraho’ isanzwe iririmbwa muri Kiliziya, anaririmba indirimbo ‘Ndandambara’, agira ati “Ndandambara yandera ubwoba, iyarinze Kagame izandinda, ndandambara yandera ubwoba.” Iyi ndirimbo Ndandambara, Christopher yayiririmbye amasegonda make cyane, naho umwanya munini awiharira aririmba izindi ndirimbo ze zakunzwe nka Ndabyemeye, Pose, Ndicuza, Nibido, Hashtag iri mu zishimiwe cyane bitewe nuko mu magambo ayiguze higanjemo ayo mu rurimi rw'icyongereza n'igifaransa, kandi izo ndimo zombi ziri mu zikoreshwa cyane muri Canada, ahabereye iki gitaramo mu ijoro ryo kuwa 10 rishyira 11 Ukwakira 2026.

Byari ibyishimo kubari bitabiye iyi nama igira n'umwanya wo kwidagaduro, kuko n'umuhanzi Nel Ngabo yari ahari. Na we yasusurukije abantu mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo Arampagije, Kigali, Nywe, Look At You n'izindi. Iyi nama ngarukamwaka y’iminsi ibiri yitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse imihanda yose mu mijyi ya Canada, Amerika, mu Burayi no mu Rwanda.

Christopher yahagaritse kuririmba abanza gusuhuza umwarimu wamwigishije. photo 1