Bwiza nyuma y'iminsi avugwa mu rukundo na Manager we, yavuze ko ubukwe bwe ari vuba

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 4 September 2026

Bwiza nyuma y'iminsi avugwa mu rukundo na Manager we, yavuze ko ubukwe bwe ari vuba

Bwiza yatoranyijwe mu bahanzi bagombaga gususurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 21 wabereye mu karere ka Musanze.

Bwiza nyuma y'iminsi avugwa mu rukundo na Manager we, yavuze ko ubukwe bwe ari v photo

Amaze kuva ku rubyiniro yaganiye n'ikinyamakuru IGIHE, avuga ko uko yakiriwe n'abakunzi be. Yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe n'abakunzi be kandi ko ari cyo gihe kiza cyo kubateguza Album ye nshya yitegura gushyira hanze yise "Home", anavuga ko bishoboka ko yazayikorera igitaramo cyo kuyimenyekanisha.

Bwiza nyuma y'iminsi avugwa mu rukundo na Manager we, yavuze ko ubukwe bwe ari v photo

Abajijwe ku bijyanye n'ubukwe bwe yatunguranye avuga ko buzaba vuba. Yagize ati: "buri hafi". Ibi byahise byibyutsa inkuru zari zimaze iminsi zimuvugaho ko ari mu myiteguro y'ubukwe.

Bwiza nyuma y'iminsi avugwa mu rukundo na Manager we, yavuze ko ubukwe bwe ari v photo

Aya magambo ya Bwiza yashimangiye amakuru amaze iminsi avuga ko ari mu myiteguro yo kurushinga n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude.

Bwiza nyuma y'iminsi avugwa mu rukundo na Manager we, yavuze ko ubukwe bwe ari v photo

Bwiza na Uhujimfura kuva bahurira mu nzu itunganya umuziki ya KIKAC, batangiye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, ko bafitanye umubano udasanzwe. Umubano wabo watangiriye mu kazi, ugenda ukura birangira ubaye urukundo, nk'uko bigarukwaho cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bitewe n'uko bitwaranaho.

Bwiza nyuma y'iminsi avugwa mu rukundo na Manager we, yavuze ko ubukwe bwe ari v photo

Bivugwa ko aba bombi batangiye urugendo rubaganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma yo kugirira ibihe byiza ku mugabane w'i Burayi bari kumwe.

Bwiza nyuma y'iminsi avugwa mu rukundo na Manager we, yavuze ko ubukwe bwe ari v photo

Amakuru avuga ko Bwiza na Uhujimfura bamaze kwemeza itariki y’ubukwe bwabo, nubwo batarayishyira ahagaragara. Amakuru Rubavu Today ifite avuga ko ubu bukwe bushobora kuba mu mezi ya mbere y'umwaka utaha.

Rubavu Today – Home