Bugesera: Umusaza w'imyaka 80 yaguwe gitumo ari gusambanya umugore w'abandi

NIRINGIYIMANA Simeon · Amakuru · 10 September 2026

Bugesera: Umusaza w'imyaka 80 yaguwe gitumo ari gusambanya umugore w'abandi

Umusaza wari umaze iminsi abana n’uwo mugore mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ngo yari avuye mu kabari afite akabenzi, anyura mu rugo rw’umugore agiye kumushaka kugira ngo bajye gusangira, birangira aguwe gitumo.

Muhinzi Straton ushinzwe umutekano mu Mudugudu, yabwiye TV1 ko ubwo uyu mugabo yageraga mu rugo, yasanze urugi rukinze. Barakomanga biratinda ariko nyuma barafungura Kuko bumvaga benda kubatuta urugi hejuru. Ati: “Ngiye kubona mbona ni sogokuru.”

Uyu mugore ngo yahise asohoka afite uburakari bwinshi Kuko uwo mugabo yari yahuruje abantu. Nyuma y’amakimbirane, umugore yaje kujyanwa kwa muganga.

Umusaza na we yabanje kuguma mu nzu, ariko nyuma aza gusohoka yipfutse mu maso, abaturage bakomeza kumushagarira.

Umwe mu baturage wagize icyo avuga kuri iki kibazo yagize ati: “Uriya musaza nta cyaha afite. Nta kiziriko yajemo, ntabwo ari umu-RIB [umwana uri munsi y’imyaka 18], si n’umuntu yafashe mu nzira agenda….Ntawe yafashe ku ngufu kuko iyo aza gufata ku ngufu uriya mugore aba yavugije induru.”