Bruce Melody yahishuye ko indirimbo yavuze izasohoka nyuma yiya The Ben yarangiye

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 11 September 2026

Bruce Melody yahishuye ko indirimbo yavuze izasohoka nyuma yiya The Ben yarangiye

Ikiganiro cya Bruce Melody muri Gen Z Comedy cyaranzwe n'ibitwege n'udushya rwinshi, birangira avuze ko agiye gusohora indirimbo nshya yari yaravuze ko izakurikira iyo The Ben

Bruce Melody yahishuye ko indirimbo yavuze izasohoka nyuma yiya The Ben yarangiy photo

Mu ijoro ryakeye Bruce Melody yari yitabiriye Iseka Rusange (Gen Z Comedy), aho yari n'umushyitsi mukuru mu gice cya "Meet Me Tonight", gitumirwamo ibyamamare n'abafite amazina akomeye mu gihugu bakaganiriza abitabiye. Bruce Melody aganira na Fally Merci yamushimiye iterambere amaze kugeraho mu myaka 8 Gen Z imaze. Mu kiganiro bagiranye Bruce Melody yanyuzagamo agatera urwenya yifashishije inkuru zitandukanye n'ubuhamya bw'ubuzima yanyuzemo akiri muto na nyuma yo kwamamara.

Bruce Melody yahishuye ko indirimbo yavuze izasohoka nyuma yiya The Ben yarangiy photo

Mu byo yavuze, yasobanuye ukuntu hari abantu muri iki gihe bagira imyitwarire idasanzwe, kuburyo umuntu ahamagara undi agiye kumubwira ibintu bidafatika. Yatanze urugero rwanasasekeje abantu, aho yavuze ko hari umuntu wamuhamagaye ukamusaba guhindura ifoto iri ku mwirondoro wa WhatsApp ye (Profile). Bruce Melody Yakomeje avuga ko yahise abaza uwo muntu impamvu, undi nawe akamubwira ko hariho ifoto y'umwana we akiri muto kandi ubu yakuze bityo rero yarakwiye kuyihindura. Bruce Melody nawe ati"wagiye ucungana na business (ibikureba, ibyawe) zawe umusa". Ngo uwo muntu yahise abwira Bruce Melody ko nta business agira ahubwo amufashije yamuha amafaranga akayitangira, abari aho bose bahise baseka.

Bruce Melody yahishuye ko indirimbo yavuze izasohoka nyuma yiya The Ben yarangiy photo

Hari nindi nkuru Bruce Melody yavuze isetsa abantu cyane, aho yavuze ko kera agitangira gukora umuziki yigeze kwiba ihene y'iwabo akajya kuyigurisha kugira ngo abone amafaranga yo kujya gukoramo indirimbo, ariko ngo atashye ageze iwabo yasanze ya hene yagurishije yahamutanze kuhagera, bayiguruye mu rugo. Muri iki kiganiro Bruce Melody yahishuriyemo ko agiye gushyira hanze indirimbo yateguje mu kwezi kwa Gatandatu mu kiganiro n'itangazamakuru, cyateguzaga ibitaramo bizenguruka igihugu "2026 Summer County Tour" yahuriyemo na The Ben, Bwiza na Kitoko.

Iki gihe ubwo The Ben bari kumwe muri icyo kiganiro yavugaga ko agiye gusohora indirimbo yise "Inshallah" na Bruce Melody yahise avuga ko nayisohora nawe azahita asohora iyitwa "Irya 4. Iyi ndirimbo Bruce Melodie yavuze ko igizwe n'amategeko 10, Irya Kane rigira riti "Ntugaturi hasi uwizanye". Iyi ndirimbo Bruce Melody yavuze ko yamaze gukorwa, yarangiye neza igisigaye arukwemeza igihe cya nyacyo cyo kuyishyira hanze, ibi abivuze mu gihe "Inshallah" ya The Ben imaze ibyumweru 3 isohotse. Kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga miriyoni 5 ku muyoboro wa YouTube.

Bruce Melody yahishuye ko indirimbo yavuze izasohoka nyuma yiya The Ben yarangiy photo

Ntabwo ari ubwambere aba bahanzi bategurije rimwe indirimbo bisa n'irushanwa, kuko no mu mwaka ushyize ubwo bari mu kiganiro n'abanyamakuru, bombi bavuze ko bagiye gusohora indirimbo nshya, aho Bruce Melody yavuze ko agiye gusohora indirimbo yitwa "Munyakazi", The Ben nawe agahita avuga ko nayisohora arahita asohora iyitwa "Indabo Zange" kandi ninako byagenze, byarangiye bombi bazisohoye. Ibi bikorwa aba bahanzi bombi bakora bituma baguma kuvugwa mu. Itangazamukuru kandi bigashyushya n'uruganda rw'imyidagaduro muri rusange, kuko basa nabahora batanga ingingo zo kuganirwaho nkuko byemezwa nabasesengura imyiteguro. Muri iki gitaramo hagaragayemo n'abindi byamamare bitandukanye, harimo Irene Murindahabi, Pattyno n'abandi.

Bruce Melody yahishuye ko indirimbo yavuze izasohoka nyuma yiya The Ben yarangiy photo

Igitaramo cya Gen Z Comedy kirangiye Bruce Melody yatunguwe n'umubyeyi wari wazanye umwana we yise amazina ya Bruce Melody yose. Uwo mubyeyi w'umugabo yari yazanye n'abana be babiri harimo n'uwo yise "Itahiwacu Bruce Melody". Uyu Muhanzi yishimiye cyane guhura nuyu muryango wamweretse urukundo, unamuha impano y'igishushanyo kiriho agaseke kanditseho ngo "Rwanda".