Bruce Melodie yateguje “Irya 4”, indirimbo itegerezanyijwe amatsiko menshi
Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko ari hafi gushyira hanze indirimbo nshya yise “Irya 4”. Itangazo rye rigaragara nk'iryateye amatsiko menshi abafana n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Bruce Melodie yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yasangije abakunzi be ubutumwa bugira buti: “10 rules, as written by me. But trust me… Rule No. 4 is SO special! Let the World know that the song is coming very SOON... #Irya4.” Mu Kinyarwanda, ubutumwa bwe busobanuye ko afite amategeko 10 yanditswe na we, ariko akavuga ko itegeko rya kane rifite umwihariko udasanzwe, anamenyesha abakunzi be ko indirimbo iri hafi kujya hanze. Iri tangazo ryahise ritangira gutuma abantu bagaragaza amatsiko menshi ku bijyanye n’ibyo Bruce Melodie yaba yarateguye muri iyi ndirimbo. Lucky Nzeyimana, umunyamakuru wa RTV, na we yifashishije urwenya mu gutanga igitekerezo kuri iyi ndirimbo, avuga ati: “Irya 7 ni ryo riteye ubwoba.” Undi witwa Contona yashimye Bruce Melodie cyane, agira ati: “Umuhanzi urusha abandi vocal muri Africa araje, abandi mwihangane mumyutinge.” Undi mufana we yagize amatsiko yo kumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, ati: “Mfite amatsiko yo kumva iryo tegeko rya 4.” Amatsiko ku bijyanye na 1:55AM Mu bitekerezo by’abantu kuri iri tangazo, hari n’abagarutse ku bibazo byagiye bivugwa ku mubano wa Bruce Melodie na 1:55AM, label amaze igihe abarizwamo, cyane cyane nyuma y’uko habaye ibibazo byavuzwe hagati y’impande zombi. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yabajije Bruce Melodie niba ibijyanye no gutandukana na 1:55AM byari ibinyoma, kuko integuza y'iyi ndirimbo ye nshya igaragaramo izina rya 1:55AM. Ibi byatumye bamwe mu bakunzi be bakomeza kwibaza ku butumwa bwihishe inyuma ya “Irya 4” n’icyo Bruce Melodie azaba avuga muri iyi ndirimbo. Irene Murindahabi yavuze ko yayita “ADN” Muri iyi nkuru kandi, Murindahabi Iréné aherutse gutanga igitekerezo cye kuri iyi ndirimbo, avuga mu buryo bwo gutebya ko Bruce Melodie yari akwiye guhindura izina ryayo, aho kuyita “Irya 4”, akayita “ADN”. Igitekerezo cya Iréné cyaje mu gihe hari inkuru imaze iminsi ivugwa cyane ku mibanire ya Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo. Vestine aherutse gusaba gatanya, nyuma y’igihe gito Idrissa na we yitabaza inzego z’amategeko amusaba kubona umwana bivugwa ko babyaranye ndetse anagaragaza ko hakenewe ikizamini cya ADN kugira ngo amenye neza niba ari we koko se w’umwana. Ni muri urwo rwego Iréné yahuje izina “ADN” n’indirimbo nshya ya Bruce Melodie, ibintu byatumye bamwe mu bakurikira inkuru z’imyidagaduro bakomeza kuyihuza n’ibiganiro biri kuvugwa cyane muri iyi minsi. Kugeza ubu, Bruce Melodie ntiyatangaje itariki nyayo indirimbo “Irya 4” izasohokeraho, ariko yavuze ko iri hafi gusohoka. Abakunzi be bakomeje kwibaza icyo “Rule No. 4” izaba isobanuye n’impamvu Bruce Melodie avuga ko ari ryo tegeko rifite umwihariko, mu gihe amatsiko ku ndirimbo akomeje kwiyongera. Umunyarwenya Phil Gentil yahuje iyi ndirimbo ya Bruce Melodie n'amategeko 10 y'Imana yahawe Mose, aho yanditse ati: "Mose ku musozi Sinayi". Ni nyuma y'uko ifoto Bruce Melodie yakoresheje, imugaragaza ameze ari ku musozi afite umuzingo w'amategeko. Iyi ndirimbo ye abaye yarayitiriye amategeko 10 y'Imana, itegeko rya 4 riragira riti "Urajye wubaha ababyeyi bawe". Ariko uyu muhanzi yatangaje ko amategeko 10 yakuyemo iryo yitiriye indirimbo ye nshya ari we ubwe wayanditse.


