BK Arena yashyizeho amabwiriza agenga imyambarire y’abitabira ibitaramo bibera muri iyi nyubako
Inyubako ya BK Arena yashyize hanze amabwiriza agenga imyambarire n’imyitwarire by’abitabira ibitaramo n’ibindi birori biyiberamo, mu gihe impaka ku myambarire mu myidagaduro zikomeje kugaruka cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mabwiriza agaragaza ko BK Arena yemera ko abantu bagomba kugira ubwisanzure bwo kwambara no kugaragaza umwihariko wabo, ariko ikavuga ko imyambarire ikwiye kujyana n’uko ari ahantu hahurira abantu benshi. Muri ayo mabwiriza, BK Arena yasabye abitabira ibirori kwambara imyambaro itwikiriye bihagije ibice by’ibanga by’umubiri.
Yavuze kandi ko imyenda ibonerana cyangwa itagaragara neza ku buryo bushobora gutuma ibice by’ibanga bigaragara, igomba kuba ifite ikindi kintu kiyitwikira. BK Arena kandi ntiyemera imyambaro iriho amagambo, amashusho cyangwa ibimenyetso biteye isoni, bibangamira cyangwa byibasira abandi, ndetse n’ibishobora gutera ubwoba cyangwa guteza umutekano muke mu bitabiriye ibirori.
Imyitwarire nayo yashyizwe ku murongo Uretse imyambarire, aya mabwiriza anibanda ku myitwarire y’abitabira ibitaramo. BK Arena yavuze ko guhohotera abandi, kubatera ubwoba, kurwana cyangwa gukora urugomo bidashobora kwihanganirwa muri iyi nyubako. Abitabira ibirori basabwe kandi kubaha umwanya bwite w’abandi, umutekano wabo ndetse n’uburenganzira bwa buri wese bwo kwishimira igitaramo cyangwa ibirori mu mutekano.
Ibi bivuze ko umuntu wese witabiriye igitaramo asabwa kwirinda imyitwarire ishobora kubangamira abandi cyangwa guhungabanya umutekano w’abitabiriye ibirori.
Abatagejeje ku myaka 18 ntibemerewe kugura inzoga Mu zindi ngingo z’aya mabwiriza, BK Arena yibukije ko inzoga zitagomba guhabwa umuntu utarageza ku myaka 18. Ushaka kugura inzoga azajya asabwa kwerekana indangamuntu kugira ngo hemezwe imyaka ye. Iri hame rizajya rikurikizwa mu gihe cy’ibitaramo n’ibindi bikorwa bibera muri BK Arena, mu rwego rwo kubahiriza ibisabwa ku itangwa ry’inzoga ku bantu bakuru.
Aya mabwiriza aje mu gihe ikibazo cy’imyambarire y’abitabira ibitaramo, cyane cyane abakobwa n’abagore, cyongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Impaka zarushijeho kugaruka nyuma y’ibitaramo biheruka kubera muri parking ya BK Arena n’ahandi, aho bamwe bagiye bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku myambarire ikwiye kuranga abitabira ibirori by’imyidagaduro. Gushyiraho aya mabwiriza bituma BK Arena igaragaza ko, nubwo abantu bafite ubwisanzure bwo kwambara uko bishakiye no kugaragaza umwihariko wabo, hari umurongo w’imyambarire n’imyitwarire usabwa ahantu hahurira abantu benshi.
Rema agiye gutaramira muri BK Arena Aya mabwiriza kandi asohotse mu gihe BK Arena yitegura kwakira kimwe mu bitaramo bikomeye biteganyijwe mu Rwanda muri iyi minsi. Ejo, muri iyi nyubako, harabera igitaramo kizaherekeza ibirori byo Kwita Izina, biteganyijwe kuba ku nshuro ya 21, aho hazatarama umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Rema. Iki gitaramo giteganyijwe kwitabirwa n’abantu benshi, bityo aya mabwiriza akaba agamije gufasha abitabira ibirori kumenya hakiri kare ibisabwa ku myambarire, imyitwarire n’umutekano mbere yo kwinjira muri BK Arena.