BK Arena: Kwinjira mu gitaramo cya Rema bizasaba kwambara imyenda itabonerana no guhisha imyanya y’ibanga

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 4 September 2026

BK Arena: Kwinjira mu gitaramo cya Rema bizasaba kwambara imyenda itabonerana no guhisha imyanya y’ibanga

Igitaramo cy'umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria, Rema, gitegerejwe muri BK Arena ku wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2026 ntigisanzwe kuko kije gisanga mu Rwanda hari amabwiriza mashya y'imyambarire. Abazitabira iki gitaramo barasabwa kuzaba bambaye imyenda itabonerana no guhisha imyanya y’ibanga

BK Arena: Kwinjira mu gitaramo cya Rema bizasaba kwambara imyenda itabonerana no photo

Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi b'abanyarwanda barimo: Kenny Sol, Kivumbi King, Dj Marnoud na Dj Senshi. Kizayoborwa na Mc Lucky, usanzwe ari umunyamakuru wa RBA. Amarembo azaba ifunguye guhera saa Cyenda z'amanywa, naho kwinjira mu nyubako ya Bk Arena bitangire saa kumi n'igice, kirangire saa Saba z'ijoro.

Ubuyobozi bwa Bk Arena bwashyizeho amabwiriza azagenderwaho muri iki gitaramo, harimo ko umuntu uzitabira azaba yambaye yikiwje, by'umwihariko yambaye imyenda ihisha imyanya ye y'ibanga, kutambara imyenda ibonerana ngo igaragaze ibiri imbere mu myenda. Ikindi kibujijwe ni ukujya mu gitaramo wambaye imyenda iriho ibishushanyo, ibimenyetso n'amagambo avangura abantu, cyangwa yibasira abantu.

BK Arena: Kwinjira mu gitaramo cya Rema bizasaba kwambara imyenda itabonerana no photo

Inzoga nazo ntabwo zemewe ku bari munsi y'imyaka 18, kandi bizajya bisaba kwerekana ibyangombwa byemewe nk'irangamuntu mbere yo kwemererwa kugura inzoga. Udafite icyangombwa kigaragaza ko arengeje imyaka 18 ntabwo azemererwa guhabwa inzoga cyangwa kuyigura.

BK Arena: Kwinjira mu gitaramo cya Rema bizasaba kwambara imyenda itabonerana no photo

Uzarenga ku mategeko n'amabwiriza yamaze no kugera mu gitaramo azasohorwa ako kanya. Kandi uzakoreramo ibigize icyaha ntabwo azihanganirwa, azafatwa ahanwe n'amategeko nk'uko byatangajwe n'Ubuyobozi bwa BK Arena.

BK Arena: Kwinjira mu gitaramo cya Rema bizasaba kwambara imyenda itabonerana no photo

Amatike y'iki gitaramo yamaze gushyira ku isoko, kizaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 05 Nzeri 2026, kikaba kizahuza ibyamamare bitandukanye.