Bisimwa yamaganye isubizwa rya Gen Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 28 September 2026

Bisimwa yamaganye isubizwa rya Gen Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa, yamaganye icyemezo cyo gusubiza Gen Maj Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nyuma y’igihe yari amaze ahagaritswe.

Bisimwa yavuze ko iki cyemezo giteye impungenge, ashingira ku kuba Ekenge yari yarahagaritswe nyuma y’amagambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, yibasira Abatutsikazi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X ku wa 28 Nzeri 2026, Bisimwa yavuze ko isubizwa rya Ekenge mu nshingano rishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bw’i Kinshasa bukomeje umurongo wo kwihanganira amagambo y’urwango ashingiye ku moko.

Yavuze ko nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku cyakemuwe ku kibazo cy’amagambo Ekenge yavuze, ndetse ko nta ngamba zatangajwe zo gukumira ko amagambo nk’ayo yakongera kuvugwa.

Bisimwa yavuze ko iyo umuntu uhagarariye Leta ashinjwa gukoresha imvugo yibasira abaturage hashingiwe ku bwoko, bishobora kugira ingaruka ku cyizere abaturage bafitiye inzego z’igihugu ndetse no ku mibanire hagati y’amatsinda atandukanye y’abaturage.

Yamaganye ibyo yise kugarura mu nshingano umuntu ukwirakwiza urwango, avuga ko AFC/M23 ishyigikiye imibanire myiza n’amahoro hagati y’abaturage b’amoko atandukanye, hashingiwe ku kubaha agaciro ka buri wese.

Gen Maj Sylvain Ekenge yari yarahagaritswe by’agateganyo mu mpera za 2025, nyuma y’amagambo yavugiye kuri RTNC ku wa 27 Ukuboza uwo mwaka.

Muri ayo magambo, yaburiye Abanye Congo ku gushakana n’Abatutsikazi, ndetse anavuga amagambo yabonetse nk’ishingiye ku ivangura rishingiye ku bwoko.

Nyuma y’ayo magambo FARDC yari yatangaje ko yitandukanyije na yo, ivuga ko atagaragazaga umurongo w’ingabo cyangwa uwa Leta.

Mu gihe Ekenge yari amaze guhagarikwa, inshingano zo kuvugira FARDC zari zarahawe by’agateganyo Umuvugizi Wungirije w’izo ngabo, Lt Col Mak Hazukay Mongba.

Amakuru y’isubizwa rya Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi wa FARDC yamenyekanye ubwo yashyiraga umukono ku itangazo ry’ingabo z’iki gihugu ryerekeye impanuka y’indege yabereye i Kenge, mu Ntara ya Kwango, ku wa 25 Nzeri 2026.

Kugeza ubu FARDC ntiratangaza ku mugaragaro impamvu yatumye Ekenge asubizwa muri izi nshingano.