Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 y’ubukwe, basangira ubutumwa bw’urukundo

Felix Nyangezi · Amakuru · 4 October 2026

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 y’ubukwe, basangira ubutumwa bw’urukundo

Barack Obama na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bamaze bashakanye, buri umwe ashimangira urukundo n’ishimwe afitiye mugenzi we.

Ku wa 3 Ukwakira 2026, Michelle Obama yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho n’amafoto agaragaza ibihe bitandukanye yanyuzemo n’umugabo we, kuva ku munsi w’ubukwe bwabo mu 1992, mu gihe bari muri White House ndetse n’ibindi bihe by’umuryango wabo.

Mu butumwa bwari buherekeje ayo mashusho, Michelle yanditse ati:

“Loving you just keeps getting better and better! Happy anniversary, @BarackObama. Here’s to many, many more years of joy, laughter, and memories to come. 💕”

Mu Kinyarwanda, ubutumwa bwe busobanuye ko gukomeza gukunda Barack bigenda birushaho kuba byiza, ndetse amwifuriza ko bazakomeza kugira indi myaka myinshi yuzuyemo ibyishimo, guseka no kwibuka ibihe byiza.

Barack Obama na we ntiyaretse kwizihiza uyu munsi wihariye. Yashyize hanze ifoto ye na Michelle, maze amwandikira ubutumwa bugufi ariko bwuzuyemo urukundo, agira ati:

“Happy anniversary, @MichelleObama! I’m still the luckiest guy in the world to be with you.”

Ni ukuvuga ko akomeza kubona ko ari umugabo ufite amahirwe menshi kuba ari kumwe na Michelle.

Barack na Michelle Obama bashakanye ku wa 3 Ukwakira 1992 i Chicago, bityo uyu mwaka ukaba ari imyaka 34 ishize babanye nk’umugabo n’umugore. Bafitanye abakobwa babiri, Malia na Sasha Obama.

Ibi birori by’isabukuru y’ubukwe bibaye nyuma y’aho bombi baganiriye ku mubano wabo ndetse n’uburyo buri umwe yagize uruhare mu gutuma undi aba umuntu mwiza kurushaho.

Barack yavuze ko Michelle ari umugore ufite indangagaciro, ubwenge n’imico byamufashije kuba umuntu mwiza kurushaho. Michelle na we yavuze ko Barack yamufashije kubona ubuzima mu buryo bwagutse, amuha ubutwari bwo gutekereza ku bintu birenze umwuga we wo kuba umunyamategeko.

Ubutumwa bombi basangije abantu ku mbuga nkoranyambaga bwongeye kugaragaza umubano umaze imyaka isaga mirongo itatu ukomeje kurangwa no gushimirana, urukundo no gushyigikirana.

Barack na Michelle Obama bakomeje kuba umwe mu miryango izwi cyane ku Isi, aho ubuzima bwabo bw’urukundo bukomeje gukurikiranwa n’abantu benshi.