Ayra Starr agiye kwandika amateka yo gutaramira ibihumbi 62 mu bwo ngereza.

Elysee Ishimwe · Imyidagaduro · 8 October 2026

Ayra Starr agiye kwandika amateka yo gutaramira ibihumbi 62 mu bwo ngereza.

Umuhanzikazi Ayra Starr ugezweho mu ndirimbo "Heaven Baby" yakoranye na Zayn Malik, ategerejwe mu bitaramo bizabera mu bwongereza, nkuko yabigaragarije abakunzi be yifashishije imbuga nkoranyambaga ze.

Ayra Starr agiye kwandika amateka yo gutaramira ibihumbi 62 mu bwo ngereza. photo

Ayra Starr wo muri Nijeriya agiye gukora amateka mashya mu muziki, nyuma yo gutangazwa nk’umuhanzi uzayobora igitaramo cyo hagati mu mukino wa NFL International Games uzabera i London mu Bwongereza. Ayra Starr azataramira abafana ku itariki ya 11 Ukwakira 2026, ubwo Philadelphia Eagles izakina na Jacksonville Jaguars kuri Tottenham Hotspur Stadium yakira abagera ku bihumbi 62. Iki gitaramo kiri mu bitaramo birindwi byo hagati mu mikino ya NFL International Games yo mu 2026. Uyu muhanzikazi yatangaje ibyishimo bye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati: umuhanzi wa mbere w’Umunyafurika ugiye kuyobora igitaramo cyo hagati mu mukino wa NFL International Games, amashimwe nayi Imana.

Aya magambo agaragaza ko Ayra Starr afata iyi ntambwe nk’amateka akomeye mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse akaba ayitura Imana. Ayra Starr azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe ku rwego mpuzamahanga zirimo “Rush,” “Sability,” “Bloody Samaritan” na “Commas”, zamufashije gukomeza kwigarurira abafana benshi muri Afurika no hanze yayo.

Uyu muhanzikazi kandi ni umwe mu bahanzi bakomeye bahagarariye umuziki wa Afrobeats ku rwego mpuzamahanga. Yamenyekanye cyane nyuma yo kuvumburwa na Don Jazzy, washinze Mavin Records, maze agasinya muri iyi nzu ifasha abahanzi mu 2021. Mu 2026, Ayra Starr yashyize hanze album ye ya gatatu yise “Starrgirl”, yasohotse ku wa 14 Kanama. Iyi album iriho abahanzi bakomeye barimo ZAYN, Leon Thomas na Wizkid, kandi yasohotse ku bufatanye bwa Mavin Records na Republic Records.

Kuri ubu, Ayra Starr amaze kugira umubare munini w’abamukurikira no kumva ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga. NFL yatangaje ko kuva yatangira umuziki mu 2021, indirimbo ze zimaze gukinwa inshuro zirenga miliyari zirindwi ku mbuga zitandukanye, mu gihe amashusho ye kuri YouTube amaze kurebwa inshuro zirenga miliyari imwe. Igitaramo cya Ayra Starr kizabera i London mu gihe NFL iri gukora imikino yayo mpuzamahanga mu bihugu birindwi no ku migabane ine, aho uyu mwaka hateganyijwe ibitaramo birindwi byo hagati mu mikino.

Kuba Ayra Starr yaratoranyijwe kuri uru rwego ni indi ntambwe ikomeye ku muziki wa Afurika, cyane cyane Afrobeats, kuko azaba agejeje injyana n’umwimerere by’umuziki nyafurika ku bafana benshi bakurikira NFL ku isi. Uyu muhanzikazi kandi azaba afite amahirwe yo kumurikira isi album ye nshya “Starrgirl”, akaba yaravuze ko gutaramira kuri uru rwego ari inzozi zabaye impamo kuri we.

Ayra Starr agiye kwandika amateka yo gutaramira ibihumbi 62 mu bwo ngereza. photo
Ayra Starr agiye kwandika amateka yo gutaramira ibihumbi 62 mu bwo ngereza. photo