Avengers: Endgame yongeye gutwara umwanya wa mbere ku isi

Uwubuntu Michel · Imyidagaduro · 5 October 2026

Avengers: Endgame yongeye gutwara umwanya wa mbere ku isi

Iyi filime ya Marvel yasubijwe mu mazu y’amafilime mu cyumweru gishize mu rwego rwo kongera gutegura abafana mbere y’uko hasohoka “Avengers: Doomsday” itegerejwe cyane. Mu cyumweru cya kabiri iyi filime yari yongeye kwerekanwa, “Avengers: Endgame” yinjije miliyoni $4.4 muri Amerika y’Amajyaruguru, mu gihe hanze ya Amerika yinjije miliyoni $14.4. Ibyo byatumye amafaranga yose imaze kwinjiza ku isi agera kuri $2.9255 billion, bituma irenga “Avatar” yari imaze kugira $2.9237 billion. Endgame yongeye kwambura Avatar ikamba “Avatar” ya James Cameron yari imaze imyaka myinshi ku mwanya wa mbere mu mafilime yinjije amafaranga menshi ku isi. Iyi filime yasohotse mu 2009, ikomeza kuba ku mwanya wa mbere kugeza mu 2019, ubwo “Avengers: Endgame” yayinyuraga. Nyuma y’imyaka ibiri, “Avatar” yongeye gufata umwanya wa mbere ubwo yasubizwaga mu mazu y’amafilime, mbere y’uko hasohoka igice cyayo gikurikiraho, “Avatar: The Way of Water”. Ubu “Endgame” yongeye kuyisiga nyuma yo kongera kwinjiza amafaranga menshi mu gihe yasubizwaga mu mazu y’amafilime. Abafana bagarutse kureba intwari za Marvel “Avengers: Endgame” yasohotse mu 2019, ikorwa na Anthony Russo na Joe Russo. Iyi filime ikubiyemo inkuru y’intwari za Marvel zihanganye na Thanos, nyuma yo gukuraho kimwe cya kabiri cy’abatuye isi. Muri iyi filime harimo abakinnyi bakomeye barimo Robert Downey Jr., Chris Evans, Mark Ruffalo, Chris Hemsworth, Scarlett Johansson na Jeremy Renner. “Endgame: Encore” ikomeje gukora amateka Mu cyumweru cya mbere cyo gusubirwamo mu mazu y’amafilime, “Endgame: Encore” yari imaze kwinjiza miliyoni $86 ku rwego rw’isi. Ibi byayishyize ku mwanya wa kabiri mu mafilime yasubiwemo mu mazu y’amafilime yinjije amafaranga menshi ku isi, ikurikira “Titanic 3D” yasubiwemo mu 2012. Muri Amerika y’Amajyaruguru, “Endgame: Encore” yatangiye ku mwanya wa mbere, yinjiza miliyoni $26 mu cyumweru cyayo cya mbere. Kugaruka kwa “Avengers: Endgame” ku mwanya wa mbere byongeye kwerekana imbaraga zikomeye uru ruhererekane rwa Marvel rufite ku bafana, mu gihe amaso menshi ubu ahanzwe ku gice gishya, “Avengers: Doomsday.”

Avengers: Endgame yongeye gutwara umwanya wa mbere ku isi photo 1
Avengers: Endgame yongeye gutwara umwanya wa mbere ku isi photo 2