Australia yafashe ingamba nshya ku banyeshuri n’abakora ingendo z’igihe gito baturuka mu mahanga
Guverinoma ya Australia yatangaje kuri uyu wa Kane impinduka nshya ku mategeko agenga visa z’abanyamahanga, cyane cyane abanyeshuri n’abakora gahunda zizwi nka working holiday.
Muri izi mpinduka, Australia yatangaje ko abanyeshuri b’abanyamahanga batazongera kwemererwa kujyana n’abashakanye cyangwa abana babo mu gihe biga, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abinjira mu gihugu.
Abayobozi bavuze ko izi ngamba ziri mu rwego rwo kugenzura umubare w’abimukira no guhindura uburyo gahunda za visa zikoreshwa.
Ku bantu bakoresha working holiday visa, Australia nayo irateganya guhindura uburyo visa zongerwa igihe. Reuters yatangaje ko hateganyijwe uburyo bwo gukoresha tombola cyangwa ballot mu bantu bashaka kongera igihe bamara muri gahunda zimwe na zimwe.
Ibi bivuze ko kuba umuntu yujuje ibisabwa bitazahita bisobanura ko azahabwa umwanya, ahubwo hari aho bishobora kujya bishingira ku mubare w’abantu basabye n’imyanya ihari.
Hari n’izindi mpinduka ku bantu binjira muri Australia bafite visitor visa, aho visa zimwe zizajya zigira amabwiriza abuza umuntu gukomeza kuguma mu gihugu nyuma y’igihe yari yemerewe, keretse abonye ubundi burenganzira bwemewe n’amategeko.
Izi mpinduka zije mu gihe Australia iri mu biganiro bikomeye ku bijyanye n’umubare w’abimukira binjira mu gihugu.
Abayobozi ba Australia bavuga ko kwiyongera kw’abanyamahanga bigira ingaruka ku bintu bitandukanye birimo amazu yo guturamo, serivisi rusange n’isoko ry’umurimo.
Ku banyeshuri mpuzamahanga, izi mpinduka zishobora kugira ingaruka ku buryo imiryango itegura kujya kwiga muri Australia. Umuntu watekerezaga kujyana n’umuryango we ashobora gusabwa kongera gutekereza ku buryo azategura urugendo n’imibereho y’umuryango.
Ku rubyiruko rujya muri Australia binyuze muri working holiday, gahunda nshya ishobora gutuma kubona uburenganzira bwo kongera igihe bitaba nk’uko byahoze.
Australia iri mu bihugu byagiye bikurura abanyeshuri n’abakozi baturuka mu bihugu byinshi kubera amashuri, akazi n’amahirwe yo gutura. Ariko izi mpinduka zigaragaza ko guverinoma iri kugerageza gushyiraho uburyo bukomeye bwo kugenzura umubare w’abinjira.