America Igiye Kurasa Uwahoze Ari Major Wahamijwe Kwica Abasirikare 13
Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu kuri Nidal Malik Hasan, wahoze ari Major mu Ngabo z’iki gihugu, akaba yarahamwe n’igitero cyahitanye abasirikare 13 muri Texas mu 2009. Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, yatangaje ko Hasan azicwa arashwe.
Ubu buryo ntibusanzwe muri iki gihugu, cyane cyane mu gisirikare, kuko igihano nk’iki kizaba ari icya mbere gitanzwe hakoreshejwe kurasa mu myaka irenga 60.
Hasan, wari umuganga mu gisirikare, yagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Fort Hood, muri Texas, ku wa 5 Ugushyingo 2009. Abasirikare 13 bahasize ubuzima, mu gihe abandi 32 bakomeretse.
Mu rubanza rwe rwa gisirikare rwabaye mu 2013, Hasan yahamijwe ibyaha 13 byo kwica abantu abigambiriye ndetse n’ibindi 32 byo kugerageza kwica.
Akanama k’abasirikare 13 kaburanishije urubanza ke kamuhamije ibyaha kandi kemera ko ahanishwa igihano cy’urupfu. Hasan yavuze ko igitero yagabye yagikoze agamije kurengera Abayisilamu n’abarwanyi ba Taliban bari muri Afghanistan.
Trump yemeje ko igihano gishyirwa mu bikorwa Umuvugizi wa Pentagon, Sean Parnell, yatangaje ko icyemezo cyo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu cyasabwe na Pete Hegseth, Umunyamabanga ushinzwe Ingabo, nyuma kikemezwa na Perezida Donald Trump.
Igihe n’aho Hasan azicirwa ntibiratangazwa. Ibyo bizagenwa n’urwego rushinzwe Ingabo zirwanira ku butaka. Hasan ari mu bantu bane bari mu gisirikare cya Amerika bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu.
Gusa, amategeko ya gisirikare ateganya ko mbere y’uko igihano nk’iki gishyirwa mu bikorwa, hagomba kubaho isuzuma ry’ubujurire ndetse n’iyemezwa rya nyuma.
Igihano cyo kurasa ntigisanzwe gikoreshwa muri Amerika. Mu mwaka ushize, South Carolina yagikoresheje ku muntu wari wakatiwe urupfu, bikaba byari ubwa mbere muri iyo Leta ndetse n’ubwa mbere muri Amerika mu myaka 15.
Leta za Idaho, Mississippi, Oklahoma na Utah na zo zemerera gukoresha ubu buryo mu kwica abakatiwe igihano cy’urupfu. Mu 1983, Urukiko rw’Ubujurire rw’Ingabo za Amerika rwari rwarafashe umwanzuro uvuga ko igihano cy’urupfu mu gisirikare kidahuye n’Itegeko Nshinga.
Icyakora, nyuma y’umwaka umwe, Perezida Ronald Reagan yasubijeho ikoreshwa ryacyo. Perezida Donald Trump na we ashyigikira igihano cy’urupfu.
Mu ntangiriro za manda ye muri Mutarama 2025, yashyize umukono ku iteka ryongera gushyigikira ikoreshwa ry’iki gihano, nyuma y’uko ubutegetsi bwa Joe Biden bwari bwarahagaritse by’agateganyo iyicwa ry’abakatiwe urupfu ku rwego rwa Leta.
Igihano Hasan agiye guhabwa, nibishyirwa mu bikorwa hakoreshejwe kuraswa, kizaba ari ubwa mbere igisirikare cya Amerika gikoresheje ubu buryo mu myaka isaga 60.