Ambassadors of Christ yiteguye kwandika amateka muri BK Arena mu kwizihiza imyaka 30
Ambassadors of Christ yiteguye kwizihiza imyaka 30 Korali Ambassadors of Christ, imwe mu makorali akomeye mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yiteguye kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo w’ivugabutumwa mu gitaramo cy’amateka cyiswe “God Painted Our Story” — “Imana ni yo yanditse amateka yacu”. Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho iyi korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rya Remera izaba ishimira Imana ku rugendo rw’imyaka 30. Imyiteguro igeze kuri 95% Ambassadors of Christ ivuga ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze ku rwego rushimishije, aho abaririmbyi bamaze kugera hafi kuri 95% nk'uko Umuyobozi Wungirije w'iyi Korali, Nelson Manzi yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye ku wa 25 Kanama 2026. Abagize iyi korali bavuga ko hasigaye gushyira utuntu twa nyuma ku ndirimbo, n’ibindi bizatuma abazitabira babona igitaramo cyihariye, kirimo ishimwe, ubuhanga n’urwibutso rw’imyaka 30 bamaze bakorera Imana. Ni igitaramo byitezwe ko kizaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rurerure rw’iyi korali, ariko nanone bakareba imbere mu byo Imana ikomeje kubategurira. Ni bo bazasusurutsa abitabiriye kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo Umwihariko ukomeye w’iki gitaramo ni uko Ambassadors of Christ ari yo izaba umuhanzi mukuru kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo, nta wundi muhanzi cyangwa itsinda ry’umuziki ryateganyijwe kubafungurira igitaramo. Ibi byakozwe mu rwego rwo guha umwanya uhagije indirimbo z’iyi korali no gutuma abakunzi bayo basubira mu mateka y’imyaka 30, banyura mu ndirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye. Abazitabira bazagira umwanya wo kuririmbana n’iyi korali, bibuka indirimbo zagize uruhare mu rugendo rwayo rw’ivugabutumwa. “Udukaramu” n’izindi ndirimbo nshya Mu gihe yitegura iki gitaramo, Ambassadors of Christ yakomeje no gusangiza abakunzi bayo ibihangano bishya. Muri byo harimo “Udukaramu” ndetse na “Ninde Utagushima”, indirimbo iri mu njyana ya gakondo. Izi ndirimbo nshya zifatwa nk’igice cy’urugendo rwo gukomeza kuvugurura ubutumwa bw’iyi korali, mu gihe inasubiza amaso ku ndirimbo zakunzwe mu myaka 30 ishize. Isabukuru y’imyaka 30 yahujwe n’ibikorwa by’urukundo Kwizihiza imyaka 30 ntibyagarukiye ku muziki gusa. Ambassadors of Christ yakoze ibikorwa bigamije gusigasira indangagaciro z’urukundo no gufasha umuryango. Muri ibyo harimo gusura no gukorera ubuvugizi abana n’urubyiruko bari mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Gitagata. Iyi korali kandi yagize uruhare mu bikorwa byo gutera ibiti mu Murenge wa Rusororo, mu rwego rwo kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije no kurwanya ingaruka z’imihandagurikire y’ikirere. Ibi bikorwa byaherekeje isabukuru yabo, bigaragaza ko kuri Ambassadors of Christ, imyaka 30 y’ivugabutumwa idasobanura gusa imyaka bamaze baririmba, ahubwo inavuga ku ngaruka nziza bashaka kugira ku muryango. Amatike aracyaboneka “Mbazaniye ubutumwa bw’Abambasaderi. Baduteguriye ibintu byiza, ntimuzabure”. Bishop Aime Uwimana akurarikiye kuzaboneka mu gitaramo gihebuje cya Ambassadors of Christ Choir kizabera muri BK Arena ku wa Mbere w’Isabato tariki ya 30 Kanama 2026. Ibaze ko hasigaye iminsi 4 gusa. Uriteguye? Abifuza kuzifatanya na Ambassadors of Christ muri iki gitaramo bashobora kubona amatike kuri www.ticqet.rw cyangwa 5131*1# Uko umunsi w’igitaramo wegereza, abakunzi b’iyi korali bakomeje gushishikarizwa kutazategereza ku munota wa nyuma, cyane ko amatike akomeje kugurwa. Imyaka 30 y’urugendo rw’ivugabutumwa Mu myaka 30, Ambassadors of Christ yanyuze mu bihe bitandukanye, isohora indirimbo, ikora ibitaramo ndetse inakomeza ubutumwa bw’ivugabutumwa binyuze mu muziki. Ubu igiye guterana n’abakunzi bayo muri BK Arena, mu gitaramo kizaba umwanya wo gushima Imana, kwibuka amateka no gutangiza indi ntambwe nshya. Insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story” iravuga byinshi ku rugendo rw’iyi korali: ko inyuma y’imyaka 30, indirimbo, ibihe byiza n’ibikomeye banyuzemo, babona ukuboko kw’Imana kwabafashije gukomeza. Ku Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, BK Arena izaba ihuriro ry’abakunzi ba Ambassadors of Christ n’abashaka kwifatanya na yo kwizihiza imyaka 30 y’ivugabutumwa.