Ambasaderi Mukantabana na mugenzi we wa EU bahuje imbaraga mu kwakira Senateri ukomeye wa Amerika

Felix Nyangezi · Amakuru · 1 October 2026

Ambasaderi Mukantabana na mugenzi we wa EU bahuje imbaraga mu kwakira Senateri ukomeye wa Amerika

Washington, D.C. : Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, hamwe na Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Amerika, Jovita Neliupšienė, bateguye umusangiro bakiriyemo Senateri Steve Daines, umwe mu banyapolitiki bakomeye bagize uruhare mu bikorwa bya Sena ya Amerika bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Uyu musangiro wabaye umwanya wo kwishimira ubucuti n’ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa, ndetse no gukomeza ibiganiro bigamije guteza imbere imikoranire hagati yabo.

Senateri Steve Daines uhagarariye Leta ya Montana muri Sena ya Amerika, muri iki gihe afite inshingano muri Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, aho yanayoboye ibikorwa bya komisiyo n’amatsinda ayigize mu biganiro bitandukanye bijyanye n’ububanyi n’amahanga n’umutekano mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jovita Neliupšienė ni Ambasaderi w’uyu muryango muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwanya yatangiyeho kuva muri Mutarama 2024.

Ambasaderi Mukantabana akomeje kugira uruhare mu biganiro bya Afurika na Amerika

Ambasaderi Mathilde Mukantabana amaze imyaka ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse akagira n’uruhare mu bikorwa bihuriza hamwe abahagarariye ibihugu bya Afurika bikorera i Washington, D.C.

Mu 2026, Ambasaderi Mukantabana yagaragajwe nka Dean w’Abahagarariye ibihugu bya Afurika muri Washington, D.C., akaba yarakomeje kuyobora ibiganiro n’ibikorwa bihuriza hamwe aba ambasaderi mu biganiro na Leta ya Amerika n’abandi bafatanyabikorwa.

Muri iyi nshingano, yagiye agira uruhare mu biganiro bigamije gushimangira imikoranire hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo ibiganiro n’abagize Kongere ya Amerika. Urugero, muri Gicurasi 2025, Ambasaderi Mukantabana yari mu bahagarariye ibihugu bya Afurika bagiranye ibiganiro n’abagize Congressional Black Caucus ku bijyanye no gukomeza umubano wa Afurika na Amerika.

Umusangiro yakiriye hamwe na Ambasaderi Neliupšienė rero wabaye akandi karyo ko guhuriza hamwe abayobozi n’abafatanyabikorwa bafite uruhare mu biganiro mpuzamahanga, mu gihe umubano hagati ya Afurika, u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kuba mu biganiro bya dipolomasi.

Ibiganiro nk’ibi kandi biha abayobozi umwanya wo gusangira ibitekerezo ku bibazo bireba imikoranire mpuzamahanga, ubucuti hagati y’ibihugu n’uburyo ubufatanye bwakomeza kugirira akamaro impande zombi.