Amategeko 10 akubiye mu ndirimbo "Irya 4" ya Bruce Melodie
Bruce Melodie nyuma y'amezi 3 ateguje indirimbo yitwa "Irya 4", yayisohoye mu buryo bw'amajwi ku rubuga rucuruza umuziki "Spotify". Iyi ndirimbo Bruce Melodie yayiteguje abakunzi be muri Kamena, 2026 mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku bitaramo yari ari gutegura "2026 Summer County Tour" yari afatanyije na The Ben, Bwiza na Kitoko. Ibi bitaramo, byazengurutse uturere 4, harimo Musanze bageze ku wa 13 Kamena, Nyagatare ku wa 20 Kamena, Bugesera ku wa 27 Kamena basoreza i Rubavu ku wa 4 Nyakanga.

Ubwo Bruce Melody na The Ben bari mu kiganiro, The Ben yavuze ko agiye gusohora indirimbo yitwa "Inshallah", na Bruce Melody ahita avuga ko nayisohora nawe azahita ashyira hanze iyitwa "Irya 4". Iyi ndirimbo igizwe n'amategeko icumi yamaze kujya hanze, ihita itangira kuvugisha benshi bitewe n'amategeko uyu muhanzi yaririmbyemo.
Itegeko rya 1 riravuga ngo "Iga Kwigira bazanga, bitaribyo natwe tuzakwanga". Aha yasabaga abantu kwirinda kuba nyirandabizi kuko abantu biy'iminsi batagikunda umuntu wigira intyoza cyane.
Irya 2 rigira riti "Iga Kugirira ibanga, buriya na mukeba yakwatsa". Bivuze ko ibintu byose uba udakwiye kubivuga kuko uwo muhanganye yaguca mu rihumye akagutwara utwawe. Urugero nko mu ruganda rw'umuziki abahanzi bakunze gushinjanya kwibana indirimbo, cyangwa guhemikirana.
Irya 3 riravuga ngo "Pfa kigabo, emera ko so zibaho, bro byaba ari fo wemeye ko birangira uko". Bishatse kuvuga ko iyo ibyago bije uba ugomba gukomera nk'umugabo ugahangana nabyo, wirinda gusa wanduranya, wakire ko imyaku ibaho, gusa ushake uko ubikemura ntuterere iyo.
Irya 4 ni naryo Bruce Melody yitiriye indirimbo arigira n'inyikirizo, yavuze ko ariryo rikomeye muri yose. Itegeko rya 4 riravuga ngo "Ntugasambane, mureke niba yizanye cyangwa zikwakane". Iri tegeko ribuza abantu ingeso y'ubusambanyi, cyane cyane urubyiruko, ribagira inama yo kutaryamana n'uwariwe wese bahuye cyangwa uje amugana atazi icyo agamije, iyo ngo utabikurikije ushobora kwisanga mu byago.
Irya 5 rigira riti " Subiramo Irya 4 (Ntugasambane, niba yizanye mureke cyangwa zikwakane), ibi singe ubizanye, Hoya niko byahoze". Uyu muhanzi akomeza avuga ko ibyo atariwe ubihimye cyangwa ubizanye bwa mbere ahubwo byahozeho kuva na Kera.
Itegeko rya 6 riravuga ngo "Iga kwiyoroshya mwana, iyo utangiye kwibona birapfa". Bivuga ngo kwishyira hejuru cyane ntabwo ari byiza kuko iyo ubikoze nta muntu wongera gushyigikira ibintu byawe.
Irya 7 rigira riti "Nufatisha iyi mihanda, ingona nabo ntabwo ari injanga", bisa naho Bruce Melodie yaburiraga abantu ababwira ko bakwiye kwirinda no kwigegesera cyane abo bahorana n'abantu b'iyisi mu gihe wateye imbere kuko abanzi bariyongera.
Itegeko rya 8 riravuga ngo "Peya, ideni rirajena". Kuri iri tegeko abantu benshi bahise baryumva cyane kuko bizwi na benshi ko ideni rigukira mu bagabo, niyo mpamvu uba ukwiye kwishyira uwakugurije mu gihe cya nyacyo.
Irya 9 rigira riti "Ntugakine n'itegeko nta mu lawyer". Hano yibutsaga abantu ko bakwiye kwigengesera mubyo bakora birinda gukora ibigize icyaha, nigihe yisanze mu manza akirinda kuvuga menshi akarekera akazi umwunganira mu mategeko akaba ariwe umuvugira, byaba byiza akagendera kure ibyamugeza mu nkiko igihe adafite uwamuburanira.
Itegeko rya 10 ari naryo rya nyuma riravuga ngo "Ntabwo uri uwa danger, niba uri ahantu udakwiye kuba uri", iri ryo ryakebuye benshi, ribibutsa kwitekerezaho bagasuzuma niba koko inzira bahise ari iya nyayo.
Iyi ndirimbo "Irya 4" ya Bruce Melody, yakozwe na producer loader mu buryo bw'amajwi, uyu mu producer amaze gumukorera indirimbo nyinshi, haromo n'iyo aherutse gushyira hanze yise "Detail".


