Amasaha 7–8 yo gusinzira ashobora kugabanya ibyago by'indwara yo guta umutwe.

Uwubuntu Michel · Amakuru · 5 October 2026

Amasaha 7–8 yo gusinzira ashobora kugabanya ibyago by'indwara yo guta umutwe.

Abashakashatsi bo muri York University muri Canada basesenguye amakuru yavuye mu bushakashatsi 69 bwari bwarakozwe mbere, bukusanya amakuru ku bantu hafi miliyoni 4.5. Bashakaga kureba isano iri hagati y’igihe abantu bamara basinziriye, gukora imyitozo, kumara igihe bicaye ndetse n’ibyago byo kurwara dementia. ag Amasaha 7–8 ni yo agaragara nk’akwiriye Ubushakashatsi bagaragaje ibyago biri hasi ugereranyije n’abasinzira make cyangwa menshi cyane.ashatsi bwagaragaje ko abantu basinzira hagati y’amasaha 7 na 8 buri joro ari bo ba Abasinzira munsi y’amasaha7 buri joro bagaragaje kwiyoangera kw’ibygo bya dementia ku rugero rwa 18%, mu gihe abasinzira amasaha arenga 8 bagaragaje kwiyongera ku rugero rwa 28%. Icyakora, abashakashatsi bashimangira ko ibi bidahita bivuga ko gusinzira igihe gito cyangwa kinini ari byo bitera dementia. Ubushakashatsi bwerekana isano hagati y’ibi bintu, ariko ntibwerekana neza ko kimwe ari cyo gitera ikindi. Kumara igihe kinini wicaye na byo bifite uruhare Ntabwo ibitotsi ari byo byonyine byagaragaye muri ubu bushakashatsi. Abantu bamara amasaha arenga 8 ku munsi bicaye, ndetse n’abakora imyitozo ngororamubiri iri munsi y’iminota 50 mu cyumweru a bo bagaragaje ibyago byinshi byo kurwara dementia. Abashakashatsi bavuga ko kugira imibereho irimo gukora imyitozo, kugenda kenshi no gusinzira bihagije bishobora gufasha ubwonko gukomeza gukora neza. Kuki ibitotsi ari ingenzi ku bwonko? Ibitotsi bifite uruhare runini mu mikorere y’ubwonko. Mu gihe umuntu asinziriye, umubiri n’ubwonko bikora ibikorwa bitandukanye bifasha mu gusubirana imbaraga no gukomeza imikorere myiza. Abashakashatsi bavuga ko imyitozo ngororamubiri, kugenda no gusinzira bihagije bishobora gufasha umuvuduko w’amaraso mu bwonko, ndetse bikagira uruhare mu kurinda ubuzima bw’ubwonko n’umutima. Ubushakashatsi bufite aho bugarukira Nubwo bwakorewe ku mubare munini w’abantu, abashakashatsi bavuga ko hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hasobanuke neza uburyo ibitotsi, imyitozo no kumara igihe wicaye bifitanye isano na dementia. Hari kandi ubushakashatsi bwerekana ko gusinzira cyane bishobora rimwe na rimwe kuba i kimenyetso cy’ibibazo by’ubuzima byatangiye, aho kuba impamvu yabyo. 📦 WARUZIKO? 🧠 Dementia ni izina rikoreshwa ku bibazo bitandukanye bishobora gutuma ubushobozi bwo kwibuka, gutekereza, kuvuga cyangwa gukora imirimo ya buri munsi bugenda bugabanuka. 😴 Ubu bushakashatsi bugaragaza ko amasaha 7–8 yo gusinzira buri joro ari urwego rwagaragaje isano n’ibyago biri hasi bya dementia. 🚶 Gukora imyitozo no kutamara umunsi wose wicaye na byo bishobora kuba ingenzi ku buzima bw’ubwonko.

Amasaha 7–8 yo gusinzira ashobora kugabanya ibyago by'indwara yo guta umutwe. photo 1
Amasaha 7–8 yo gusinzira ashobora kugabanya ibyago by'indwara yo guta umutwe. photo 2