🚨 AMAKURU: Ikibazo cy’ibiciro bya MTN ku bohereza amafaranga cyagejejwe mu Nteko

Felix Nyangezi · Ubukungu · 3 October 2026

🚨 AMAKURU: Ikibazo cy’ibiciro bya MTN ku bohereza amafaranga cyagejejwe mu Nteko

Senateri Uwizeyimana Evode yasabye Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, kuganiriza Ikigo cy’Itumanaho MTN Rwanda ku bijyanye n’ibiciro gikomeje gushyiraho abaturarwanda bohereza amafaranga.

Senateri Evode yatanze urugero avuga ko iyo umuntu yohereje amafaranga arenga 150,000 Frw, ashobora kwishyura 1,500 Frw y’ikiguzi. Yagaragaje ko iyo umuntu abikoze inshuro 10 ku munsi, amafaranga y’ikiguzi yagera kuri 15,000 Frw, avuga ko iki ari ikiguzi gishobora kuremerera abakoresha serivisi.

Naho ku kibazo cyacu twari twagarutseho mbere kijyanye n’umuyoboro wa MTN, reka dutegereze ibisubizo byacyo turebe aho bigana. Ibyavugiwe mu Nteko bishobora gutuma iki kibazo gikomeza kuganirwaho no gushakirwa ibisubizo bifasha abakoresha serivisi.

Ese ibi bizaba intangiriro y’impinduka ku biciro bya MTN, cyangwa ikibazo kizakomeza gutegereza igisubizo? Reka tubikurikirane. 👀

Rubavu Today – Home