AMAFOTO: Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana

NIRINGIYIMANA Simeon · Amakuru · 19 September 2026

AMAFOTO: Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka bakundana

Rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr yambitse impeta umukunzi we w’umunyamideli akaba azwi no ku mbuga nkoranyambaga, Virginia Fonseca, nyuma y’umwaka umwe bakundana.

AMAFOTO: Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka baku photo 1

Aba bombi bifashishije imbuga nkoranyambaga mu gutangaza intambwe nshya bateye mu rukundo rwabo, aho berekanye impeta zisa bari bambaye ku ntoki, bityo ko umubano wabo ugeze ku kindi cyiciro.

AMAFOTO: Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka baku photo 2

Virginia Fonseca, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 35, ni we washyize hanze ifoto igaragaza bombi bambaye izo mpeta.

AMAFOTO: Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka baku photo 3

Mu butumwa buherekeje iyo foto, yagaragaje ko nyuma y’umwaka bakundana, ubu bombi bafite impeta z'urukundo, bishimangira ko bahisemo gukomeza ubuzima bwabo bari kumwe.

AMAFOTO: Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka baku photo 4

Fonseca amaze igihe ari hafi cyane ya Vinicius Jr. i Madrid, ndetse ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yari yitabiriye umukino Real Madrid yatsinzemo Rayo Vallecano ibitego 4-1 kuri Santiago Bernabéu.

AMAFOTO: Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka baku photo 5

Umubano w’aba bombi umaze igihe uvugisha benshi, cyane cyane nyuma y’uko Virginia atangiye kugira uruhare runini mu buzima bwa Vinicius no kuba yarinjije mu buzima bwe abana be batatu, Maria Alice, Maria Flor na José Leonardo.

AMAFOTO: Vinicius yambitse impeta umukunzi we w’abana batatu nyuma y’umwaka baku photo 6