Aline Gahongayire yizihije imyaka 12 Imana imuhaye urubyaro ku gituro cy’umwana we
Umuramyi uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ,Aline Gahongayire, yasuye igituro cy’umwana we ubwo yizihizaga imyaka 12 ishize Imana imuhaye umwana w’umukobwa ariko akitaba Imana akivuka.
Mu 2014, ku wa 6 Nzeri, ni bwo Aline Gahongayire uzwi nka "‘Dr. Alga" yibarutse umwana w’umukobwa ariko yitaba Imana akivuka. Mu mashusho yashyize kurubuga rwe rwa Instagram kuri iki cyumweru gisa n’umunsi yaburiyeho umwana we ndetse n’itariki 06.09 yagize ati:”Halleluya ,Praise God. Uyu munsi rero I celebrate my Daughter, ntago mbifata nkibisanzwe. Ndashima yuko yangiriye Ubuntu nkabyara , nubwo rero ntabyaye ngo mbashe guheka, ariko byibuze ndashima Imana ko ndi muri babandi babyaye. So my message today iri kuri babandi nukuri bashobora kuba baragize ibyago nkange ndababwira ngo impore , nkanagaruka kuri babandi bategereje urubyaro, humura, ntakintu Imana itashobora, ntacyo Imana itakora byose yabikora. Ariko rero ikintu kimwe nuko mvugango byibuze , byibuze yabayeho,yahawe izina. Ati :”Nubwo ari hano ariko yabayeho. So mbishimira Imana iteka 6 September ntago ariyo kunyica ,ntabwo ariyo kunshyira hasi ahubwo ni umunsi nibuka ko nange nagiriwe Ubuntu bwo kuba umubyeyi,kandi ntago ariko bizahora. Bibiliya iravuga ngo ntago ariko bizahora kubategereza Imana kandi ntago ariko bizahora , ntago nzongera kubyara ngo ngaruke hano No. Nzabyara noneho mpeke. Ariko nubwo bitaraba amashimwe mumutima wange aracyahari. Ndahumuriza wawundi wahungangabanye , wenda wowe ni benshi wenda wowe wenda ... wenda...ariko humura Imana igukomeze ndanezerewe rero kandi ndashima n’Imana kubyo yakoze.
Yakomeje avuga ko ku gituro cy’umwana we ari ahantu yigira ahubwo Atari ahantu aza kubera ko yacanganyukiwe yavuzeko nubwo umwana we ari mmugituro ariko azakomeza avuge ineza y’Imana Mu mwaka wa 2024 nibwo uyu muramyi Aline Gahongayire yakoze indirimbo yise “September 6” yatuye umwana we wapfuye akivuka, mu gihe yari yiteguye kumusasira no kumuheka.
