Alicia na Germaine batumiwe i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Manzi Daniel · Amakuru · 29 August 2026

Alicia na Germaine batumiwe i Ngarama mu gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Alicia na Germaine bategerejwe i Ngarama mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge Abahanzikazi bafatwa nk'abamikazi b'umuziki wa Gospel mu Karere ka Rubavu, Alicia na Germaine bategerejwe i Ngarama mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwiswe “Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”. Bamamaye mu ndirimbo zitandukanye Alicia na Germaine bamamaye mu ndirimbo zirimo "Ibendera", "Uriyo", "Ibanga", "Rugaba", "Urufatiro" n'izindi. Bafite izina ribyibushye cyane mu muziki wa Gospel mu Karere ka Rubavu dore ko ari bo begukanye ibihembo byinshi mu irushanwa riheruka rya Rubavu Awards 2026. Aba bakobwa banaherutse guhabwa igihembo cy'umuhanzi mushya muri Afrika, bafite indirimbo nshya "Ibanga" ikunzwe bikomeye dore ko imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 675 mu kwezi kumwe gusa imaze kuri Youtube. Bagiye gutanga umusanzu mu bukangurambaga Mu kiganiro bagiranye na Rubavu Today, Alicia na Germaine bavuze ko kuri ubu bagiye gutanga umusanzu wabo mu bukangurambaga bugamije gukangurira cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zangiza ubuzima n’ahazaza habo. Ni ubukangurambaga bwateguwe n'umuryango wa Gikristo Baho Global Mission ifatanyije na ADEPR Ngarama n'andi matorero ya Gikristo akorera mu Karere ka Gatsibo. Bazifatanya n’abaturage i Ngarama Mu butumwa bashyize kuri Instagram, Alicia na Germaine batangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026 bari bube bari i Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, aho bafatanya n’abaturage mu gusoza ubu bukangurambaga. Bati: “Hello Gatsibo! Gahunda ni Hehe n’Ibiyobyabwenge. ‘Icyuma, Oya. Yesu Ni Cyoyisi (choice) Yacu’. Muze tujyane i Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu gusoza ubukangurambaga ‘Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!’” Bashishikarije abantu kwitabira Aba bahanzi bavuze ko iki gikorwa kigamije gutanga ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zangiza ubuzima ndetse n’ejo hazaza h’urubyiruko, banashishikariza abantu kuzitabira. Alicia na Germaine kandi bashimiye Baho Global Mission, ADEPR Ngarama n’andi matorero ya Gikristo yo muri Gatsibo bagize uruhare mu gutegura iki gikorwa no kubatumira kugira ngo batange umusanzu wabo muri ubu bukangurambaga. “Ngarama Pentecoste 26” izamara iminsi itatu Ubu butumwa bwabo buje mu gihe iminsi yo gusoza “Ngarama Pentecoste 26” izaba kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama 2026, ku kibuga cya ADEPR-Ngarama kizwi nka Sahara. Alicia na Germaine, ni bamwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa cy'iminsi itatu isoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge. Hatumiwe n'abandi bahanzi barimo Theo Bosebabireba, Hoziana Choir, Pastor Kayiranga Innocent na Bivamuruyumwuga. Hazaba ibiganiro n’ibikorwa by’ubuzima Uretse ibitaramo n’ubutumwa bw’abahanzi, gahunda yateguwe irimo ibiganiro ku buzima n’imiryango, ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibikorwa by’ubuzima, birimo gupima indwara zitandura ku bufatanye n’Ibitaro bya Ngarama. Ubutumwa bwo guhitamo ubuzima Ubutumwa Alicia na Germaine batanze kuri Instagram bwongeye gushyira imbere igitekerezo cy’ingenzi cy’iki gikorwa: guhitamo ubuzima no kwanga ibiyobyabwenge, aho guhitamo inzira ishobora kwangiza ubuzima n’ahazaza h’urubyiruko. Indirimbo yabo nshya “Ibanga” INDIRIMBO YABO NSHYA "IBANGA" TURAYIGUTUYE

Rubavu Today – Home