Alicia na Germaine bakunzwe i Rubavu bafashije umusore w'i Gatsibo kureka icyuma
Abahanzikazi bo mu Karere ka Rubavu, Alicia na Germaine bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ibendera, Uriyo, Rugaba, Wa Mugabo, Ndahiriwe na Ibanga baherutse gushyira hanze, basize inkuru nziza i Gatsibo aho umusore wo muri ako karere yaretse burundu ibiyobyabwenge nyuma yo guhemburwa n'indirimbo z'aba bahanzikazi. Mu mpera za Kanama 2026, umusore wari warabaswe n’ibiyobyabwenge wo mu Karere ka Gatsibo, yiyemeje kwakira agakiza nyuma yo gukorwa ku mutima n’indirimbo Alicia na Germaine baririmbiye muri Gahunda yari ifite intero Hehe n’Ibiyobyabwenge. Alicia na Germaine beretswe urukundo n’abaturage ba Ngarama mu Karere ka Gatsibo, aho bakoreye igitaramo mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ariko icyagaragaje cyane icyo ubutumwa bwabo bwagezeho ni ubuhamya bw’umusore wavuze ko yahisemo kuva mu biyobyabwenge no gutangira inzira yo kwakira agakiza. Aba bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bari bitabiriye igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga “Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”, bwabaye kuva ku wa 28 kugeza ku wa 30 Kanama 2026, ku kibuga cya ADEPR Ngarama kizwi nka Sahara. Iki gikorwa cyari cyateguwe na Baho Global Mission ku bufatanye na ADEPR Ngarama ndetse n’andi matorero ya Gikristo akorera mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba. Alicia na Germaine baririmbye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ari na bwo baririmbiye abari aho indirimbo zabo zirimo “Uriyo” na “Ibendera”, zifite ubutumwa bushingiye ku kwizera Imana no kuyiringira mu bibazo. Umwe mu baturage bo muri Ngarama witwa Iranzi Gratien, yavuze ko ubutumwa bwa Alicia na Germaine bwamukoze ku mutima ku buryo yafashe umwanzuro wo guhindura ubuzima bwe. Yagize ati: “Ubutumwa bwabo bwadufashije. Twe twari twarabaswe n’ibiyobyabwenge, iby’agakiza tutabizi.” Iranzi yavuze ko nyuma yo kumva indirimbo zabo, cyane cyane ubutumwa buzikubiyemo, yafashe icyemezo cyo kuva muri iyo nzira. Yagize ati: “Baririmbye indirimbo nziza, none niyemeje kwakira agakiza. Ejo ni ku Cyumweru, rwose niyemeje guhinduka, nzajya gusenga nakire agakiza.” Nk'uko bigaragara mu mashusho y'ikiganiro uyu musore yagiranye na Rubavu Today TV, yashimiye Alicia na Germaine kuba baravuye i Rubavu bakagera i Ngarama, avuga ko atari ibintu yabonaga nk’ibisanzwe. Yagize ati: “Mwakoze kuza hano. Kuba bavuye muri Rubavu bakaza hano muri Gatsibo, ni Imana yabikoze ngo tubamenye tubakunde.” Undi witwa Tuyizere Jean de Dieu, na we wo muri Ngarama, yashimye cyane aba bahanzi n’uburyo indirimbo zabo zakiriwe n’abaturage. Yagize ati: “Alicia na Germaine baririmba neza cyane. Turabacyeneye cyane, bazagaruke. Bazakomeze gukora indirimbo nziza.” Mu ndirimbo “Uriyo”, Alicia na Germaine bashimangira ko Imana iri hafi y’umuntu ndetse no mu bihe by’intambara n’ibigeragezo. Ubutumwa bwayo bushingiye ku gitekerezo cyo kwizera ko nubwo umuntu yaba yumva ari wenyine cyangwa ahanganye n’ibibazo bikomeye, Imana iba iri kumwe na we kandi ko ishobora kumurwanirira. Ni ubutumwa bushobora guhumuriza umuntu wacitse intege, wabaswe no kunywa ibiyobyabwenge, wumva ko nta muntu umwitayeho cyangwa ko ubuzima bwe bwarangiye, bukamwibutsa ko kuba ari mu ntambara bitavuze ko ari wenyine. Alicia na Germaine kandi baririmbiye abantu bari baje i Ngarama indirimbo “Ibendera”, yubakiye ku ishusho y’ibendera rya Kristo ritamanurwa. Ubutumwa bwayo ni uko Yesu ari igihome n’ubuhungiro by’umwizera, bityo ibigeragezo n’intambara z’ubuzima bitagomba gutuma umuntu areka kwizera. Ni ukuvuga ko n’iyo umuntu yaba ari mu bihe bikomeye, yarabaswe n’ibiyobyabwenge, aba adakwiriye kureba ku kibazo ahura na cyo gusa, ahubwo agakomeza kureba ku Mana no kuyiringira. Kuri uwo munsi wa Ngarama, ubu butumwa bwafashe isura yihariye kuko bwahuriranye n’ubukangurambaga bwari bugamije gufasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge no guhitamo ubuzima. Umuntu wari uri mu ngeso zangiza ubuzima bwe yashoboraga kumva “Uriyo” akibutswa ko Imana ikiri hafi ye, hanyuma akumva “Ibendera” akibutswa ko hari aho yakura imbaraga zo kongera guhagarara. Ni muri urwo rwego amagambo ya Iranzi Gratien atanga ishusho y’icyo abahanzi b’indirimbo zo kuramya bashobora gukora iyo ubutumwa bwabo buhuye n’umuntu uri mu gihe cyo gushaka guhinduka. Ntabwo yavuze ko yakunze indirimbo gusa. Yavuze ko yafashe umwanzuro wo guhinduka, kujya gusenga no kwakira agakiza. Alicia na Germaine na bo nyuma y’igitaramo bavuze ko bishimiye ibyo Imana yakoze muri icyo gikorwa. Bagize bati: “Imana yabanye natwe, benshi barahembuka, ndetse by’akarusho hari umusore watanze ubuhamya avuga ko ahagaritse burundu gukoresha ibiyobyabwenge nyuma yo gukorwaho cyane n’ibihangano byacu. Turabishimira Imana kuko ni yo idushoboza muri byose.” Ni ubwa mbere Alicia na Germaine bari bataramiye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko imbaraga zabo zabyaye umusaruro.