Alicia na Germaine bakanguriye urubyiruko rw'i Gatsibo kwirinda ibiyobyabwenge
Abahanzikazi b’abavandimwe Alicia na Germaine bitabiriye igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, aho bifashishije umuziki n’ubutumwa bwabo mu gushishikariza urubyiruko guhitamo ubuzima bwiza no kwirinda ibiyobyabwenge
Iki gikorwa cyabereye i Ngarama mu Karere ka Gatsibo, gifite insanganyamatsiko igira iti “Ngarama Pentecoste 26: Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!”. Cyari kigamije gukangurira cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zishobora kubangamira ubuzima bwabo, imyigire, imibanire n’ahazaza habo

Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bibazo bikomeje kugira ingaruka zikomeye ku rubyiruko, kuko bishobora gutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo gufata ibyemezo byiza, bikangiza ubuzima n’imibanire ye, ndetse bikamushyira mu bindi bibazo birimo guta ishuri, ubukene, urugomo n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ni muri urwo rwego Alicia na Germaine batanze umusanzu wabo muri ubu bukangurambaga, bakoresheje impano yabo mu muziki kugira ngo ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge bugere ku rubyiruko mu buryo buboroheye kwakira. Muri icyo gitaramo, aba bahanzikazi baririmbye indirimbo zabo zirimo “Uriyo”** na “Ibendera”, banifatanya n’abandi bahanzi n’abaririmbyi bari batumiwe muri iki gikorwa. Kuri Stage, basabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo heza habo
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye na Baho Global Mission, ADEPR Ngarama n’andi matorero ya Gikristo yo mu Karere ka Gatsibo. Abitabiriye iki gikorwa kandi barimo Theo Bosebabireba, Hoziana Choir, Pastor Kayiranga Innocent na Bivamuruyumwuga. Urugendo rurerure rwo kuva i Rubavu rugera i Gatsibo Nyuma y’igitaramo, Innocent Ufitimana, se wa Alicia na Germaine akaba ari na we ubafasha mu micungire y’ibikorwa byabo bya muzika, yavuze ko urugendo rwo kuva i Rubavu bajya i Gatsibo rwari rurerure, ariko ko rwabaye amahirwe yo gukorera Imana no guhura n’abakunzi babo.
Aganira na Rubavu Today, yagize ati: “Igitaramo twagiyemo i Gatsibo ni urugendo rurerure twakoze kuva twatangira umuziki wacu. Kuva i Rubavu ni kure cyane ujya i Gatsibo.” Nubwo urugendo rwari rurerure, Innocent yavuze ko kuba barabonye amahirwe yo kujya i Gatsibo byari ingenzi, haba mu gukomeza umurimo wabo wa muzika ndetse no mu guhura n’abakunzi babo. Ati: “Ni andi mahirwe twabonye yo gukorera Imana no gukomeza kwiyereka abakunzi bacu.

” Innocent yavuze ko Alicia na Germaine bakiriwe neza i Gatsibo, ndetse bagatungurwa no gusanga benshi mu bahatuye basanzwe bazi aba bahanzi n’indirimbo zabo. Ati: “Abanya-Gatsibo batwakiriye neza kuko twasanze abenshi bazi Alicia na Germaine ndetse n’indirimbo zabo.” Kuri bo, urwo ruzinduko rwabafashije gusobanukirwa ko hari abakunzi babo benshi batuye kure y’aho basanzwe bakorera ibitaramo. Ibi byatumye bunguka igitekerezo cyo gushaka uburyo bwo kurushaho kwegera abakunzi babo batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu. Innocent yagize ati: “Twanahakuye igitekerezo ko tugomba gushaka uburyo twegera abakunzi bacu bari kure, aho mu cyaro.”
Umuziki nk’umuyoboro wo kurwanya ibiyobyabwenge Ku ruhande rwa Alicia na Germaine, kwitabira igikorwa nk’iki si ukwishimisha gusa, ahubwo ni uburyo bwo gukoresha impano yabo mu kugeza ku rubyiruko ubutumwa bushobora kugira uruhare mu guhindura imyitwarire yabo. Ubutumwa bwo “Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu” bwari bugamije kwibutsa urubyiruko ko rufite amahitamo ku hazaza harwo, kandi ko kwirinda ibiyobyabwenge ari intambwe ikomeye yo kubaka ubuzima bufite icyerekezo.
Alicia na Germaine bakomeje gukoresha umuziki wabo mu kugeza ubutumwa bwubaka ku bakunzi babo, aho bakunze kugaruka ku kwizera, ibyiringiro n’imibereho myiza. Mu butumwa bwabo bwo kurwanya ibiyobyabwenge, bakomeje gushimangira bati: “Hehe n’ibiyobyabwenge. Icyuma, oya. Yesu ni choice yacu. Hitamo Ubuzima – Hitamo Yesu!” Alicia na Germaine bazwi mu ndirimbo zirimo “Ibanga,” “Ibendera,” “Uriyo,” “Wa Mugabo,” “Ndahiriwe” na “Urufatiro.”
Igikorwa cy’i Ngarama cyababereye andi mahirwe yo gukoresha impano yabo mu butumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ariko kandi kibafasha kurushaho kumenya no kwegera abakunzi babo bari mu bice bitandukanye by’u Rwanda.