Alicia na Germaine bagiye gutaramira i Gatsata mu gitaramo gifite intego yo gukomeza kwamamaza Kristo
Alicia na Germaine, abahanzikazi babiri bakiri bato bavukana bakomeje kwigaragaza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye guhurira na Rabagirana Choir mu gitaramo cya Rabagirana Festival Season 2, kizaba umwanya wo guhuza umuziki, kwizera n’ivugabutumwa. Ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, abakunzi b’umuziki wa Gospel bazahurira muri ADEPR Gatsata mu gitaramo gitegerejwe na benshi, aho Alicia na Germaine bazifatanya na Rabagirana Choir mu kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo ni icyiciro cya kabiri cya Rabagirana Festival, igikorwa iyi korali yatangije mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo by’ivugabutumwa no guha abakunzi b’umuziki wa Gospel umwanya wo guhura, gusangira ibyishimo no gukomeza gukura mu kwizera. Perezida wa Rabagirana Choir, Eric Kagiraneza, yasobanuye ko iki gitaramo kigamije gufasha abakristo guhembuka mu buryo bw’umwuka, ariko kikaba n’umwanya wo gutera imbaraga urubyiruko binyuze mu rugero rw’abahanzi bakiri bato. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko gutumira Alicia na Germaine bifite intego yo kugaragaza ko imyaka mike umuntu amaze mu muziki itamubuza gukora umurimo w’Imana no kugira uruhare mu kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi. Yagize ati: “Impamvu twatumiye aba bana ni ukugira ngo duhe imbaraga urubyiruko rwigiremo icyizere tubifashijwemo n’aba bana bataramara igihe mu muziki ariko bamaze gukorera Imana mu buryo bwagutse”. Aba bahanzikazi na bo bagaragaje ko biteguye gusangira n’abazitabira iki gitaramo ibihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana, bifashishije injyana zigezweho zikomeje gukundwa n’urubyiruko. ABA Music Ltd, inzu ifasha aba bahanzi mu bikorwa byabo bya muzika, na yo yamaze gutumira abakunzi babo ibashishikariza kuzitabira iki gitaramo, igaragaza ko kizaba umwanya w’umunezero, umuziki n’umugisha. Mu butumwa yashyize hanze yagize iti: “Umunezero, guhimbaza Imana no gusangira ibihe byiza biragarutse! ABA Music irabatumira mu gitaramo gikomeye cya Rabagirana Festival Season 2, aho Alicia & Germaine bazaba bari kumwe na Rabagirana Choir mu bihe byihariye byo kuramya no guhimbaza Imana.” Rabagirana Choir ifite intego yo kugeza ubutumwa bwa Kristo kuri benshi bitarenze 2030 Rabagirana Choir ni korali ibarizwa muri ADEPR Gatsata, ahazwi nka Gariraya mu Mujyi wa Kigali. Igizwe n’abaririmbyi 75, biganjemo urubyiruko, imaze gushyira hanze indirimbo icyenda na album imwe. Nubwo ikomeje kwagura ibikorwa byayo bya muzika, iyi korali ishyize imbere ivugabutumwa, aho ifite icyerekezo cyo gukoresha impano yo kuririmba mu kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bantu benshi bashoboka. Rabagirana Festival ni umwe mu mishinga yayo igamije gushyigikira icyo cyerekezo, binyuze mu bitaramo bihuza abaririmbyi, abahanzi n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Eric Kagiraneza yavuze ko intego y’iyi korali ari uko ubutumwa ishyira hanze binyuze mu ndirimbo buzagera ku bantu benshi, bukagira uruhare mu guhindura ubuzima bwabo. Ati: “Icyerekezo cya Rabagirana ni ivugabutumwa ryagutse mu ndirimbo zo kwamamaza ubutumwa bwiza.” Yakomeje asobanura ko bifuza ko mu myaka iri imbere hazaba hari abantu benshi bakiriye Kristo babikesha ubutumwa bwanyujijwe mu bihangano by’iyi korali. Yagize ati: “Twifuza ko mu mwaka wa 2030 hazaba hari umubare munini w’abantu bakiriye Kristo, binyuze mu butumwa bwiza buzaba bwamaze gusohoka mu ndirimbo za korali.” Muri Rabagirana Festival Season 1, iyi korali yari yatumiye umuhanzi Bosco Nshuti, mu gihe kuri iyi nshuro yahisemo gukorana na Alicia na Germaine. Alicia na Germaine, urugendo rwo guhuza impano n’ivugabutumwa Alicia na Germaine ni abahanzikazi b’Abanyarwanda bavukana, bakorera umuziki wabo muri ABA Music Ltd. Mu gihe bamaze mu muziki wa Gospel, bagiye barushaho kumenyekana binyuze mu ndirimbo zigaruka ku kuramya, guhimbaza Imana no gutanga ubutumwa bw’ihumure. Mu bihangano byabo bizwi harimo ‘Uri Yo’, ‘Ibanga’ na ‘Ndahiriwe’, byabafashije kwegera abakunzi b’umuziki wa Gospel, by’umwihariko urubyiruko. Bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze urugendo rwabo ni ukwitabira igitaramo cya Pasika cyabereye muri BK Arena muri uyu mwaka, aho bari batumiwe na Ben na Chance. Ni intambwe ikomeye ku bahanzi bakomeje kuzamuka mu muziki nyarwanda. Mu rwego rwo kwagura izina ryabo, begukanye igihembo cya Best Star New Gospel Artist in Africa muri Shining Stars Africa Awards 2026, cyatangiwe i Kigali ku wa 7 Werurwe 2026, mu birori byabereye muri Olympic Hotel. Iki gihembo cyabaye indi ntambwe mu rugendo rwabo, kigaragaza uko ibikorwa byabo bikomeje kwaguka no kurenga imbibi z’abakunzi babo ba hafi. Ubu, gutaramira muri Rabagirana Festival Season 2 ni andi mahirwe yo guhura n’abakunzi babo imbonankubone, mu gihe Rabagirana Choir na yo ikomeje gushyira mu bikorwa icyerekezo cyayo cyo kwamamaza ubutumwa bwa Kristo binyuze mu muziki. Ku bazitabira iki gitaramo, ntibizaba ari ugukurikirana abahanzi bakunda gusa, ahubwo ni umwanya wo kwifatanya mu kuramya no guhimbaza Imana, no gushyigikira urubyiruko rukoresha impano zarwo mu murimo w’ivugabutumwa.