Abanyeshuri ba East African University Rwanda bavuga ku manota n’izamuka ry’amafaranga y’ishuri
Bamwe mu banyeshuri biga muri East African University Rwanda bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amasomo bavuga ko cyaturutse ku makimbirane hagati y’umwarimu n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza, bikaba byaratumye hari abwirwa ko bagomba kongera kwiga rimwe mu masomo batsinzwemo cyangwa bagasibira.
Aba banyeshuri bavuga ko ikibazo cyabayeho nyuma y’uko umwarimu wigishaga iryo somo agize ibibazo n’ubuyobozi bwa kaminuza, maze amanota y’abanyeshuri yigishaga akafatirwa. Ibi ngo byatumye bamwe muri bo basabwa kongera kwiga iryo somo, mu gihe abatabashije kuritsinda bashobora gusibira.
Iki kibazo cyiyongeraho impungenge z’abanyeshuri ku izamuka ry’amafaranga y’ishuri bavuga ko ryabaye hagati mu mwaka w’amashuri, kandi bakavuga ko batari barategujwe hakiri kare kugira ngo babashe kwitegura impinduka z’ibiciro.
Ku ruhande rwa kaminuza, Umuyobozi wa East African University Rwanda, Dr. Callixte Kabera, yabwiye TV na Radio One ko nta kibazo bafitanye n’uwo mwarimu nk’uko bamwe mu banyeshuri babivuga.
Yasobanuye ko ikibazo cy’amanota cyaturutse ku kuba abanyeshuri benshi batsinzwe iryo somo, bityo kaminuza ikabaha amahirwe yo kongera kurisubiramo.
Dr. Kabera yavuze kandi ko abanyeshuri bahawe ayo mahirwe yo gusubira muri iryo somo nta kiguzi cy’inyongera batanga, mu rwego rwo kubafasha gukomeza amasomo yabo aho gusibira kubera gutsindwa kw’isomo rimwe.
Ku bijyanye n’izamuka ry’amafaranga y’ishuri, Umuyobozi wa East African University Rwanda yavuze ko impinduka zakozwe mu rwego rwo guhuza ibiciro bya kaminuza n’uko isoko rihagaze, cyane cyane bitewe n’ibiciro by’ibikoresho bikenerwa mu gutanga uburezi.
Ubuyobozi bwa kaminuza buvuga ko abanyeshuri batsinzwe iryo somo bafite amahirwe yo kongera kuriga nta yandi mafaranga basabwa, mu gihe ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri bwo busobanura ko impinduka zabayeho zishingiye ku biciro by’ibikoresho bikenerwa mu bikorwa by’uburezi.