Abanyarwanda baba i London bifatanyije muri gahunda ya SoberGen

Felix Nyangezi · Amakuru · 5 October 2026

Abanyarwanda baba i London bifatanyije muri gahunda ya SoberGen

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, ari kumwe n’Abanyarwanda baba i London, bifatanyije muri gahunda ya SoberGen, igamije gukangurira abantu kwirinda kunywa inzoga no guteza imbere ubuzima bwiza.

Iyi gahunda ikomereza ku bukangurambaga bwatangiye mu Rwanda, aho abaturage basabwa guhitamo ubuzima butarangwamo ibisindisha, gutera abandi inkunga yo kubikora no kugira uruhare mu kubaka umuryango ugizwe n’abaturage bafite ubuzima bwiza.

Ubutumwa bwa SoberGen bugera no hanze y’u Rwanda, bukibutsa abantu ko impinduka nziza zitangirira kuri buri muntu kandi ko guhitamo kutanywa ibisindisha bishobora kugira uruhare mu kubaka igisekuru kizima kandi gifite ejo hazaza heza.

Abanyarwanda baba mu Bwongereza basabwe gukomeza kuba urugero rwiza no kugeza ubu butumwa ku bandi, mu rwego rwo gushyigikira ubukangurambaga buri kubera mu Rwanda.