Abanyamakuru bakoze mu Rwanda bakomeje gutera imbere: umwe yabaye omukama, undi ajya muri U.S Air Force
Hari abanyamakuru banyuranye banyuze mu itangazamakuru ry’u Rwanda, ariko nyuma bakomeza urugendo rwabo mu buzima, bamwe bagera ku myanya ikomeye n’ahantu hatandukanye.
Urugero rugaragara ni Edward Rukidi Kijanangoma, wahoze ari umunyamakuru wa televiziyo muri Uganda ndetse akaba yarakoranye na Uganda Broadcasting Corporation (UBC). Mu minsi ishize, nyuma y’impaka zerekeranye n’izungura ry’ingoma ya Tooro, yatoranyijwe n’abagize umuryango w’ibwami kugira ngo abe Umwami mushya wa Tooro.
Ku wa 29 Nzeri 2026, Edward Rukidi Kijanangoma yimitswe ku izina ry’ubwami rya King Edward Rukidi Nyabongo I, aba Omukama mushya wa Tooro, asimbura nyakwigendera Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, witabye Imana muri Kanama 2026 afite imyaka 34.
Ibi byongera gutuma hibukwa urugendo rw’abanyamakuru bagiye bakorera mu Rwanda, kuko hari n’abandi nyuma y’itangazamakuru bakomeje kujya mu zindi nzego.
Muri bo harimo Issiaka Mulemba, wamenyekanye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro n’imikino mu Rwanda, aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, nyuma akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yinjiye mu U.S. Air Force, ingabo zirwanira mu kirere.
Aba bose batanga isomo rimwe rikomeye: aho umuntu atangiriye si ho byanze bikunze azarangirira. Itangazamakuru rishobora kuba intambwe ya mbere iganisha umuntu ku rundi rugendo rukomeye.
Uyu munsi umwe ashobora kuba umunyamakuru, ejo akaba umusirikare, undi akaba umuyobozi ukomeye cyangwa akagera ku yindi ntera atigeze atekereza.
Ni yo mpamvu kuri buri munyamakuru ukiri mu rugendo, kuri buri musore n’umukobwa ugitangira umwuga, ubutumwa bwaba:
UBU EJO NI NGEWE!
Imana ikomeza gufungurira buri wese amarembo ye, gahoro gahoro. Niba hari abatangiriye mu itangazamakuru bakagera ku ntera nk’izi, ejo na we ushobora kuba ari wowe uri kuvugwa.