Abakunzi b'ikinamico n'ubuhanzi bashenguwe n'urupfu rwa Bingo Regis witabye Imana bitunguranye.
Igihozo Nsengiyumva Regis, uzwi ku izina rya Bingo Regis, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 9 Nzeri 2026, yapfuye bitunguranye, urupfu rwasigiye ibikomere inshuti ze, abo bakinanye mu makinamico atandukanye, abahanzi bakoranaga n'ibico bakoranye mu mishinga ifite aho ihuriye n'ubuhanzi. Mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri nibwo amakuru y'urupfu rwe yatangiye kumenyekana binyuze mu butumwa bwagendaga bupostingwa ku mbuga nkoranyambaga n'inshuti ze bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Bingo Regis yakoraga ibikorwa bitandukanye mu ruganda rw'ubuhanzi nko kwandika amakinamico, kuyakina no kuyayobora. Yari umukinnyi wa film wagiye ukorana n'ibigo bikomeye harimo: Mashirika Performing Arts Company na Umutana Studio. Sibyo gusa kuko yanafatanyaga n'abahanzi batandukanye mu bikorwa by'ubuhanzi. uru rugendo yarutangiye akiri muto, kuko yakundaga inkuru, kuvuga no kwigana abantu bo mu nkuru n’amafilime. Nyuma yaje kwiyegurira ikinamico, ayihuza no kwandika no kuyobora ibihangano.

Bingo Regis yagaragaye mu bikorwa bikomeye by'ubuhanzi habo iby'imbere mu gihugu no hanze yacyo. Nko muri 2023, Bingo yagejeje ku bakunzi b’ikinamico umukino witwa “Indemarugamba”, wibandaga ku nsanganyamatsiko y’umusatsi w’Abanyafurika n’amateka y’ubukoloni. Muri 2024, yagiye mu gitaramo cyabereye i Paris mu Bufaransa, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

ubuyobozi bwa ArtRwanda-Ubuhanzi bwagaragaje ko bwabuze umuhanzi wihariye wari ufite impano idasanzwe mu guhanga ikinamico n'ubundi buhanzi. Bagize bati "Twibuka igihe twahuraga na Bingo Regis mu itsinda ryacu rya mbere, kandi tuzakomeza guha agaciro ishyaka yari afite mu gukina filime, impano ye, ubugwaneza bwe ndetse n’uburyo yashishikarizaga bagenzi be bahanzi. Ibitekerezo byacu n’amasengesho yacu biri kumwe n’umuryango we, inshuti ze ndetse n’abahanzi bose. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Abahanzi benshi babanye nawe, abo bahuriye mu bikorwa by'ubuhanzi, abo bakinanye, nabo yafashije bose bamufataga nk'umuntu wakundaga ubuhanzi, waharaniraga guteza imbere ikinamico, bose bamwifurije kuruhukira mu mahoro.
