Abakinnyi 5 bakomeye batahamagawe na Tuchel mu ikipe y’u Bwongereza

Manzi Daniel · Imikino · 18 September 2026

Abakinnyi 5 bakomeye batahamagawe na Tuchel mu ikipe y’u Bwongereza

Thomas Tuchel yakomeje guhitamo abakinnyi bamwe, asiga hanze Harry Maguire na Morgan Gibbs-White, mu gihe na Reece James wa Chelsea atabonye umwanya mu bakinnyi 27 yahamagaye mu ikipe y’u Bwongereza. Umutoza w’u Bwongereza, Thomas Tuchel, yatangaje abakinnyi 27 azifashisha mu mikino yegereje ya UEFA Nations League, maze urutonde rwe rukomeza guteza impaka kubera abakinnyi bakomeye batagaragayeho. Tuchel yongeye guhamagara Cole Palmer na Trent Alexander-Arnold, bombi bari barasigaye mu ikipe yitabiriye Igikombe cy’Isi. Yongeye kandi guha amahirwe abakinnyi bakiri bato barimo Rio Ngumoha na Alex Scott, mu gihe Dominic Calvert-Lewin na we yongeye kugaruka mu ikipe y’igihugu. Ariko ibyo byatumye bamwe mu bakinnyi bari basanzwe bafite amahirwe yo gukinira England basigara hanze. Danny Welbeck Danny Welbeck ari mu bakinnyi bashobora kuba batishimiye cyane uru rutonde. Uyu rutahizamu yari amaze gutangira neza ubuzima bwe muri Chelsea, aho amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino ibiri ya Carabao Cup. Welbeck kandi yari umwe mu bakinnyi bagaragaje ubushobozi muri Brighton mu mwaka ushize, ku buryo kuba atarahamagawe byongeye gutera impaka ku myanzuro ya Tuchel. Reece James Reece James na we ntiyabonye umwanya muri iyi kipe nshya y’u Bwongereza. Uyu mukinnyi wa Chelsea yari umwe mu bakinnyi Tuchel yizeraga cyane ku ruhande rw’iburyo mu gihe cy’Igikombe cy’Isi, nubwo atakinnye imikino yose kubera imvune. Muri iyi minsi, James amaze gukina imikino itandatu yose muri gahunda nshya ya Xabi Alonso, ariko umutoza wa Chelsea yamushyize hagati mu kibuga aho kuba ku ruhande rw’iburyo yari asanzwe akina. Tuchel yahisemo kureba abandi bakinnyi kuri uwo mwanya. Harry Maguire Harry Maguire na we yakomeje gusigara hanze y’ikipe y’igihugu. Uyu myugariro wa Manchester United yari yagaragaje ko atishimiye kuba ataragiye mu Gikombe cy’Isi, ndetse yari yaravuze ku mugaragaro ko byamutunguye kandi bikamubabaza. Nubwo yakomeje gukina muri Manchester United, Tuchel ntabwo yongeye kumuhamagara. Manchester United kandi yatangiye shampiyona itaragira umukino n’umwe ibasha kurangiza idatsinzwe igitego, imaze gutsindwa ibitego birindwi mu mikino yakinnye na Hull, Ipswich, Everton na Manchester City. Phil Foden Phil Foden na we ari mu basigaye hanze. Uyu mukinnyi wa Manchester City yari yatangiye shampiyona neza, aho yagize uruhare mu bitego bibiri mu mukino City yatsinzemo Crystal Palace ibitego 4-1. Ariko nyuma yaje guhabwa ikarita itukura muri derby nyuma yo gukubita Bruno Fernandes, igikorwa cyabereye imbere ya Tuchel wari uri kureba uwo mukino. Nubwo Foden yakomeje kubona umwanya wo gukina muri Manchester City, ntabwo yabashije kubona umwanya mu bakinnyi 27 Tuchel yahamagaye nk'uko bitangazwa na The Sun. Morgan Gibbs-White Morgan Gibbs-White na we yongeye gusigara hanze, nubwo yatangiye shampiyona neza muri Nottingham Forest. Uyu mukinnyi yagize uruhare mu bitego bibiri ubwo Forest yanganyaga na Liverpool ibitego 2-2, mbere yo kongera gutanga umupira wavuyemo igitego mu mukino ikipe ye yatsinzemo Aston Villa. Nubwo ibi bikorwa, Tuchel ntabwo yabonye ko Gibbs-White arimo mu bakinnyi agomba guhamagara muri iyi gahunda y’ikipe y’igihugu. Aba bakinnyi batanu si bo bonyine basigaye hanze. Noni Madueke, Adam Wharton, Ollie Watkins na Ivan Toney na bo ntibagaragaye ku rutonde, mu gihe Ben White yari yatumiwe ariko akuramo kubera ikibazo cy’imvune. Ku rundi ruhande, Tuchel yahamagaye abakinnyi bashya n’abagarutse, barimo Jason Steele, Jarrad Branthwaite, Lewis Hall, Tino Livramento na Myles Lewis-Skelly. Ikipe y’u Bwongereza izatangira imikino yayo mishya ihura na Espagne kuri Wembley ku wa 26 Nzeri, mbere yo guhura na Czech Republic na Croatia mu mikino ya Nations League.