Abahuza ba AU Bagiye Gusura Kigali, Kinshasa na Goma
Itsinda ry’abahoze ari abakuru b’ibihugu rishinzwe gufasha Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bikorwa by’ubuhuza ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigiye gusura Kinshasa, Kigali na Goma.
Uru ruzinduko ruteganyijwe mu gihe ibiganiro byo gushaka umuti w’amakimbirane amaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje, aho aba bahoze ari abakuru b’ibihugu bazaganira n’impande zitandukanye zifite uruhare muri iki kibazo.
Amakuru avuga ko uru ruzinduko rushobora kuba mbere ya hagati mu Ukwakira 2026, nubwo itariki nyirizina y’urugendo itarashyirwa ahagaragara.
Muri iri tsinda harimo Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta, wahoze ayobora Kenya,Sahle Work Zewde, wahoze ari Perezida wa Ethiopia, Mokgweetsi Masisi, wahoze ari Perezida wa Botswana, na Catherine Samba Panza, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.
Bazahura n’impande zitandukanye Biteganyijwe ko uru rugendo ruzatangirira i Kinshasa, aho aba bahuza bazaganira n’abayobozi ba RDC, mbere yo gukomereza i Kigali no mu mujyi wa Goma, uri muri Kivu y’Amajyaruguru.
Muri ibi biganiro, hateganyijwe guhura n’abayobozi ba RDC n’u Rwanda, ndetse n’abahagarariye AFC/M23, kugira ngo impande zitandukanye zitange ibitekerezo byazo ku kibazo cy’umutekano n’uburyo ibiganiro by’amahoro byakomeza.
Uru ruzinduko ruri mu bikorwa bya AU bigamije guhuza no gushyigikira inzira z’amahoro zishaka kurangiza amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.
Uru rugendo ruzaba mu gihe hari izindi nzira z’ibiganiro zikomeje, zirimo ibiganiro bya Doha ndetse n’inzira y’ubuhuza ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Afurika Yunze Ubumwe na yo ikomeje gushimangira uruhare rwayo mu gushaka igisubizo cya politiki ku makimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC, aho itsinda ry’abahuza ryahawe inshingano zo gukorana n’impande zitandukanye no gushyigikira ibiganiro bigamije amahoro.
Kugeza ubu, nta makuru avuga itariki izatangiriraho uri ruzinduko muri buri gace cyangwa ko uru ruzinduko ruzahita ruvamo amasezerano mashya y’amahoro. Intego nyamukuru ni ukuganira n’impande zitandukanye, kumva imyanya yazo no gushaka uburyo inzira y’ibiganiro yakomeza.
Ikibazo Cyo mu burasirazuba bwa Congo gikomeje kugira ingaruka ku mubano hagati ya RDC n’u Rwanda, ndetse no ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.