Abahanga bo muri Amerika n’u Bushinwa basabye ko AI itagomba guhabwa ububasha ku byemezo bya kirimbuzi

Iranzi Yves Ibrahim · Amakuru · 17 September 2026

Abahanga bo muri Amerika n’u Bushinwa basabye ko AI itagomba guhabwa ububasha ku byemezo bya kirimbuzi

Mu gihe ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, AI, rikomeje gutera imbere ku muvuduko ukomeye, abahanga n’impuguke mu mutekano bo muri Amerika n’Ubushinwa basabye ko hashyirwaho amabwiriza akomeye agamije kwirinda ko AI yagira uruhare rutagenzuwe mu byemezo birebana n’intwaro za kirimbuzi.

Ibyifuzo bishya byatangajwe kuri uyu wa 17 Nzeri 2026 byagereranyijwe n’ababishyigikiye n’uburyo isi yashyizeho amategeko akomeye ajyanye n’umutekano w’intwaro za kirimbuzi.

Impuguke zombi z’ibihugu by’ibihangange zagaragaje impungenge ko AI izagenda iba ifite ubushobozi bwo gufata ibyemezo no gukora ibikorwa byinshi mu buryo bwikora. Mu gihe ikoranabuhanga nk’iryo ryaba rifite aho rihuriye n’imiyoborere y’intwaro za kirimbuzi, ikosa rito cyangwa igikorwa kitateganyijwe bishobora kugira ingaruka zikomeye.

Mu byifuzo byabo harimo ko AI itagomba guhabwa ububasha bwo gufata icyemezo cya nyuma cyo gukoresha intwaro za kirimbuzi.

Basabye kandi ko hakomeza kubaho umuntu ugira uruhare rugaragara mu byemezo bikomeye by’umutekano, aho imashini cyangwa porogaramu ya AI itaba ari yo yonyine ifata icyemezo.

Ikindi cyifuzo ni ugushyiraho uburyo bwihuse bwo kuvugana hagati ya Amerika n’Ubushinwa mu gihe haba ikibazo kijyanye na AI cyangwa sisitemu zikoresha ubwigenge mu bikorwa bya gisirikare.

Impuguke zavuze ko hakenewe kandi kumvikana ku cyo bita “meaningful human control”, bisobanuye ko hakwiye gusobanuka neza igihe umuntu agomba kuba afite ijambo rya nyuma ku bikorwa bikorwa na AI.

Iyi mpaka zije mu gihe Amerika n’Ubushinwa bikomeje guhangana mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye na AI, mudasobwa zikomeye n’ibyuma bya semiconductor.

Nubwo ibihugu byombi bihanganye mu iterambere ry’ikoranabuhanga, impuguke zivuga ko umutekano wa AI ushobora gusaba ubufatanye bw’ibihugu byombi kuko ikoranabuhanga ridahagarara ku mipaka y’igihugu kimwe.

Iki kibazo kandi kirimo kujya mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’ibihugu byombi, aho Perezida wa Amerika Donald Trump na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping biteganyijwe ko bazahura ku wa 24 Nzeri.

Impuguke zigaragaza ko ikibazo atari ukubuza AI gutera imbere, ahubwo ari ukureba niba iterambere ryayo riherekejwe n’amategeko n’uburyo bwo kugenzura ingaruka zishobora kuvuka.

Iyi mpaka kandi ishingiye ku mpungenge zimaze iminsi zivugwa n’abahanga ko AI igenda ihabwa ubushobozi bwo gukora ibikorwa byinshi umuntu atabanje kuyobora intambwe ku yindi.