Abadepite bo muri Ukraine basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abadepite bo muri Ukraine bagize itsinda ryasuye u Rwanda, barimo Hon. Oleksandr Merezhko, uyobora Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Imibanire hagati y’Inteko Zishinga Amategeko, ndetse na Hon. Zhan Beleniuk, uyobora itsinda ry’ubucuti bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine n’u Rwanda.
Muri uru ruzinduko, aba badepite basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Banagendeye ku byerekanwa n’amateka bibitse kuri uru rwibutso, bagamije kumenya birambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kongera kwiyubaka no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa nyuma yayo.
Uruzinduko rwabo rwagaragaje kandi ubusabane hagati y’u Rwanda na Ukraine, by’umwihariko mu bijyanye n’imibanire hagati y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.