Infantino yahawe ibyumweru 2 ngo ashyire ahagaragara inyandiko ku miyoborere ye

Manzi Daniel · Imikino · 20 October 2026

Infantino yahawe ibyumweru 2 ngo ashyire ahagaragara inyandiko ku miyoborere ye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yahaye FIFA, iyobowe na Gianni Infantino, igihe ntarengwa cyo ku wa 2 Ugushyingo 2026 kugira ngo ishyire ahagaragara inyandiko z’ingenzi zijyanye n’imiyoborere yayo, inasubize ibibazo byibazwa ku buryo ibyemezo bifatirwamo. Ibi bije nyuma y’uko Infantino asabye imbabazi ku wa Kane ushize, mu nama y’Inama ya FIFA (FIFA Council), ku bibazo bijyanye n’umushinga wo gushaka abashoramari mu bikorwa bya FIFA. Icyakora, ntiyatanze ibisobanuro birambuye ku buryo uwo mushinga wateguwe n’uko ibyemezo biwureba byafashwe. Mu ibaruwa BBC Sport yabonye, Umunyamabanga Mukuru wa UEFA, Theodore Theodoridis, yavuze ko FIFA itarasubiza ibibazo by’ingenzi yabajijwe, ndetse ko itatanze inyandiko n’amakuru byari byasabwe. Iyo baruwa igizwe n’impapuro umunani zirimo ibibazo birebana n’ibikorwa bitandukanye bya FIFA. Muri byo harimo umushinga w’ishoramari wa FIFA Forward Enterprise (FFE), igihembo cy’amahoro cya FIFA, ndetse n’igihano cyasubitswe cyahawe rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Folarin Balogun, mu Gikombe cy’Isi. UEFA yavuze ko kuba FIFA yarahagaritse umushinga wa FFE, ikemera ko hari amakosa yakozwe, ikanatangaza ko ishobora kuvugurura imiyoborere yayo, bidahagije kugira ngo hasobanuke neza uko ibyemezo byafashwe. Muri iyo baruwa, UEFA yanagaragaje impungenge z’uko Inama ya FIFA itagize uruhare rukwiye mu byemezo bijyanye n’uwo mushinga, kandi ko yari ikwiye kubimenyeshwa no kugira uruhare mu biganiro hakiri kare. Theodoridis yagize ati: “Guhagarika umushinga wa FFE, kwemera amakosa no gutangaza ko hashobora kubaho ivugurura ry’imiyoborere ntibisubiza ikibazo cy’uko ibyemezo birebana n’uyu mushinga byafashwe, cyangwa impamvu Inama ya FIFA itabigizemo uruhare mu gihe gikwiye.” Yakomeje avuga ko ibibazo byabajijwe bigomba gusubizwa ubu, aho gutegereza inama itaha y’Inama ya FIFA. Yongeyeho ko kuvugurura imiyoborere mu gihe kizaza bidashobora gusimbura iperereza ku byemezo byamaze gufatwa n’inshingano zo kubisobanura. UEFA yasabye kandi ko mu gihe FIFA yanze gutanga inyandiko cyangwa amakuru runaka, igomba gusobanura impamvu yabyo kuri buri nyandiko cyangwa amakuru yanze gutanga. Ibyo bibazo UEFA ishaka ko bisubizwa byabajijwe Infantino mu nama y’Inama ya FIFA yabaye mu cyumweru gishize. Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA), Debbie Hewitt, na we uri mu bayobozi ba FIFA, akaba n’umwe mu bungirije Infantino, yari yavuze ko kutabona ibisubizo kuri ibyo bibazo byatuma Infantino adakomeza gufatwa nk’umuntu ukwiye kuyobora FIFA. Yagize ati: “Naramuka adasubije ibyo bibazo, ntakwiriye kuba Perezida wa FIFA.”