Bemba Asobanura Impamvu Impanuka Zikomeje Kwibasira Urwego Rw’ubwikorezi muri RDC
Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi, Imihanda n’Inzira z’Ubwikorezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jean.Pierre Bemba, yavuze ko urwego rw’ubwikorezi yasanze rufite ibibazo bimaze igihe, birimo ibikorwaremezo bishaje n’ubuke bw’ibikoresho by’umutekano. Bemba yabivugiye imbere ya Sena kuwa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026, ubwo yasabwaga gusobanura impamvu impanuka zo mu mazi, mu ndege, muri gari ya moshi no mu mihanda zikomeje kuba hirya no hino muri RDC. Uyu muyobozi yavuze ko ibibazo biri muri uru rwego bitagarukira ku gusaza kw’ibikorwaremezo gusa. Yagaragaje kandi imikoranire idahagije hagati y’uburyo butandukanye bw’ubwikorezi, kubura uburyo buhamye bwo kubungabunga no gusana ibikorwaremezo, ndetse n’ubuke bw’ibikoresho by’umutekano. Bemba yavuze kandi ko hakiri ibibazo mu gukoresha ikoranabuhanga no mu micungire y’ibigo bya Leta bikora mu rwego rw’ubwikorezi. Yongeyeho ko igenzura ry’uru rwego rikiri hasi, mu gihe ibiciro byo gutwara abantu n’ibintu biri hejuru. Yavuze ko RDC yishingikiriza cyane ku bwikorezi bwo mu mihanda, mu gihe ubushobozi bw’ubwikorezi bwo mu mazi na gari ya moshi budakoreshwa uko bikwiye. Bemba yagize ati: “Urwego nasanze rufite ibibazo bimaze igihe. Ariko kuva natangira imirimo muri Kamena 2024, natangiye gushyira mu bikorwa ingamba nshya mu nzego zitandukanye kandi mpindura uburyo bwo bwimikorere.” Minisitiri Bemba yavuze ko Minisiteri ayoboye yashyize imbere kuvugurura urwego rw’ubwikorezi, aho gukomeza gusana ibyangiritse mu buryo bw’igihe gito. Yavuze ko hakenewe gukumira ibibazo mbere y’uko bibaho, gukoresha ikoranabuhanga no kongera ubugenzuzi. Yanibukije gahunda ya Leta ya RDC y’imyaka 2024–2028, igamije kubaka, kuvugurura no guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi bwo mu mazi, mu kirere no muri gari ya moshi. Iyo gahunda kandi ikubiyemo kugura no kuvugurura ibikoresho bikoreshwa muri izi nzego, ndetse no kunoza serivisi zihabwa abaturage. Nubwo Leta ivuga ko hari ingamba nshya, urwego rw’ubwikorezi muri RDC rukomeje kunengwa n’abaturage kubera impanuka n’ibindi bibazo bikunze kururanga. Bamwe banenga Minisitiri Bemba bavuga ko yibanda cyane ku bwikorezi bwo mu kirere, mu gihe ubwikorezi bwo mu mihanda no mu mazi na bwo bukomeje kwibasirwa n’impanuka zikomeye. Mu murwa mukuru Kinshasa, hari impungenge ku miterere y’imodoka nyinshi zitwara abagenzi. Zimwe muri zo zirashaje kandi abaturage bagaragaza impungenge ku mutekano w’abazikoresha. Hari kandi impungenge ku myitwarire ya bamwe mu bashoferi, bashinjwa kutubahiriza amategeko y’umuhanda.